U Bubiligi bwa mbere ku Isi ku rutonde rwa FIFA n’u Butaliyani bumaze imikino 32 budatsindwa (irimo intsinzi 13 zikurikiranya), byagaragaje umukino unogeye ijisho kuva ku munota wa mbere kugeza k’uwa nyuma.
Abataliyani bibwiraga ko bayoboye umukino hakiri kare ubwo Leonardo Bonucci yafunguraga amazamu ku munota wa 13, ariko igitego cyanzwe nyuma y’uko ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR], rigaragaje ko hari habayeho kuraria.
U Bubiligi bwasatiraga cyane mu minota 30 ya mbere, bwabonye uburyo bubiri bwiza burimo ishoti rikomeye ryatewe na Kevin De Byune, rishyirwa muri koruneri n’umunyezamu Gianluigi Donnarruma wanakuyemo undi mupira wa Romelu Lukaku mu minota mike yakurikiyeho.
Byasabye gutegereza umunota wa 31, u Butaliyani bufungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Nicolo Barella ku ishoti rikomeye yateye anyuze hagati ya Thomas Vermaelen na Thorgan Hazard ku mupira yaherejwe na Marco Verratti.
Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Lorenzo Insigne yatsinze igitego cya kabiri cy’u Butaliyani ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Thibaut Courtois arirambura, ariko ntiyagera ku mupira ngo awuhagarike.
U Bubiligi bwagabanyije ikinyuranyo mu minota y’inyongera y’igice cya mbere ubwo Giovanni Di Lorenzo yakiniraga nabi Jérémy Doku mu rubuga rw’amahina, hatangwa penaliti yinjjwe neza na Romelu Lukaku wagize ibitego bine mu irushanwa ry’uyu mwaka, arushwa kimwe na Cristiano Ronaldo (wa Portugal) we ikipe ye yasezerewe.
Ku munota wa 60, Lukaku yahushije uburyo bwabazwe ari imbere y’izamu ku mupira wahinduwe na De Bryune, ukorwaho gato na Leonardo Spinazzola mu gihe na Thorgan Hazard yananiwe gutsinda uburyo nk’ubu ku mupira wahinduwe na Nacer Chadli, hari nyuma y’iminota mike Thibaut Courtois akuyemo umupira ukomeye wa Lorenzo Insigne.
Leonardo Spinazzola wahagaritse umupira wari ukozweho na Lukaku, yashimiwe cyane na Kapiteni we, Giorgio Chiellini na Bonucci nk’aho ari ikindi gitego cy’intsinzi kibonetse.
U Butaliyani bwihagazeho mu minota ya nyuma, umukino urangira butsinze ibitego 2-1 ndetse buzahura na Espagne mu mukino wa ½ uzabera i Londres ku wa Kabiri.
Undi mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Gatanu, wabereye i St Petersburg mu Burusiya, aho Espagne yakomeje bigoranye, ni nyuma y’uko yasezereye u Busuwisi kuri penaliti 3-1 ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya igitego 1-1 mu minota 120.
Denis Zakaria yitsinze ku munota wa munani ku mupira wari utewe na Jordi Alba, Xherdan Shaqiri yishyura ku munota wa 68 mu gihe mugenzi wabo, Remo Freuler, yabonye ikarita itukura habura iminota 13 ngo 90 isanzwe y’umukino irangire.
Penaliti eshatu za Espagne zatsinzwe na Daniel Olmo, Gerard Moreno na Mikel Oyarzabal mu gihe imwe rukumbi y’u Busuwisi yinjijwe na Mario Gavranović.
Abahushije penaliti za Espagne ni Sergio Busquets na Rodri mu gihe iz’u Busuwisi zahushijwe na Fabian Schaer, Manuel Akanji na Ruben Vargas
EURO 2020 izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Nyakanga 2021, ahazaba imikino ibiri ya ¼ irimo uzahuza u Bwongereza na Ukraine saa Tatu z’ijoro mu gihe uzaba wabanjirijwe n’uzahuza Repubulika ya Tchèque na Danemark guhera saa Kumi n’ebyiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!