Ni nyuma y’aho ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani itsinze Turukiya ibitego 3-0 byatsinzwe na Merih Demiral witsinze igitego cya mbere, Ciro Immobile na Lorenzo Insigne mu mukino ufungura irushanwa wabaye ku wa Gatanu.
Muri iri tsinda, hakinwe undi mukino watangiye saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu, ubera kuri Baku Olimpiya Stadionu, witabirwa n’abafana 8782.
Amakipe yombi yabanje gucungana, ariko u Busuwisi bukanyuzamo bugasatira, gusa iminota 45 irangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, ikipe y’u Busuwisi ni yo yaje ishaka kubona igitego hakiri kare, ndetse birayikundira ku munota wa 50, rutahizamu Breel Embolo atsinda igitego ku mupira yahawe na Xerdan Shaqiri, atsindisha umutwe.
Gusa, ntabwo ibyishimo by’iyi kipe byatinze kuko ku munota wa 74, rutahizamu wa Pays de Galles, Kieffer Moore yishyuriye ikipe ye igitego ku mupira mwiza yahawe na Joe Morrel ahita atsindisha umutwe.
Amakipe yose yakomeje gucungana, iminota 90 irangira zigabanye amanota. Ibi byatumye u Butaliyani buyobora itsinda n’amanota atatu n’ibitego bitatu buzigamye, u Busuwisi bufata umwanya wa kabiri n’inota rimwe, bugakurikirwa na Pays de Galles n’inota rimwe, mu gihe Turukiya ari iya nyuma n’umwenda w’ibitego bitatu.
Breel Embolo w’u Busuwisi ni we wabaye umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!