Mu mukino wahuje u Bufaransa na Hongrie mu Itsinda F, amakipe yombi akanganya igitego 1-1 ku wa Gatandatu, Ousmane Dembélé yasimbuwe na Adrien Rabiot ku munota wa 57 nyuma yo kugira imvune mu ivi.
Kuri uyu wa Mbere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa ryatangaje ko Ousmane Dembélé nta mukino n’umwe azongera gukinira u Bufaransa mu irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi kiri kuba ku nshuro ya 16.
Uyu musore yahise avanwa muri bagenzi be, ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho uko bikwiye.
Bisobanuye ko Umutoza Mukuru w’u Bufaransa, Didier Deschamps, agomba gushaka ibisubizo muri Antoine Griezmann, Karim Benzema, Kylian Mbappé, Olivier Giroud, Kingsley Coman na Wissam Ben Yedder.
U Bufaransa ni bwo buyoboye Itsinda rya Gatandatu (F) n’amanota ane mu mikino ibiri, u Budage bugakurikira n’amanota atatu mu mikino ibiri.
Imikino isoza Itsinda F izakinwa ku wa Gatatu tariki ya 23 Kamena 2021, aho u Bufaransa buzakina na Portugal saa Tatu z’ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!