Uyu mukino wa kabiri wa ½ cya EURO 2020, wahuje u Bwongereza bwari butarinjizwa igitego mu irushanwa na Danemark yashyigikiwe na benshi nyuma y’uko umwe mu bakinnyi bayo, Christian Eriksen, agiriye ikibazo cy’umutima mu mukino wa mbere ndetse ntiyongere gukina.
Mbere y’uko umukino utangira, Kapiteni w’u Bwongereza, Harry Kane, yahaye mugenzi we wa Danemark, Simon Kjaer, umupira wasinyweho n’abakinnyi bose ba Three Lions, wanditseho Eriksen na nimero 10 mu mugongo.
Imbere y’abafana ibihumbi 60, Danemark yayoboye umukino kuva ku munota wa 30 ubwo Mikkel Damsgaard yatsindaga igitego ku mupira w’umuterekano.
Byasabye u Bwongereza gutegereza umunota wa 38, bubona igitego cyo kwishyura cyitsinzwe na Simon Kjaer ku mupira wahinduwe na Bukayo Saka mu rubuga rw’amahina.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yabonye uburyo butandukanye burimo ishoti rikomeye ryatewe na Damsgaard, umunyezamu Jordan Pickford ashyira umupira muri koruneri mu gihe Kasper Schmeichel yakuyemo umupira watewe na Harry Maguire n’umutwe n’undi watewe na Harry Kane.
Kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino ni byo byatumye hongerwaho indi 30 y’inyongera kugira ngo haboneke ikipe izahura n’u Butaliyani, bwo bwasezereye Espagne mu wundi mukino wa ½ wabaye ku wa Kabiri.
Habura iminota itatu ngo agace ka mbere ka 15 karangire, u Bwongereza bwabonye penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Raheem Sterling mu rubuga rw’amahina. Harry Kane yayiteye ikurwamo n’umunyezamu Kasper Schmeichel, ku bw’amahirwe umupira uhura n’uyu Kapiteni w’u Bwongereza awuboneza mu izamu.
Abongereza bashoboraga kubona igitego cya gatatu mu minota ya nyuma y’umukino, uburyo bwabonywe na Sterling busubizwa inyuma n’umunyezamu wa Danemark, washyize umupira muri koruneri.
Gutsinda uyu mukino bivuze ko u Bwongereza buzahura n’u Butaliyani ku mukino wa nyuma wa EURO 2020 uzabera kuri Stade Wembley ku Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga 2021, saa Tatu z’ijoro.
U Bwongereza bwageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi ku nshuro ya mbere mu mateka yabwo, bwaherukaga ku mukino wa nyuma w’irushanwa rikomeye mu 1966 ubwo bwegukanaga Igikombe cy’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!