U Bubiligi bwa mbere ku Isi ku rutonde rwa FIFA, bwabigezeho bubifashijwemo n’umunyezamu wa Finland, Lukas Hradecky, witsinze ku munota wa 74 mbere y’uko Romelu Lukaku atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 81.
Ku nshuro yayo ya mbere muri EURO 2020, Finland yihagazeho mu minota isaga 70 imbere y’u Bubiligi bwashatse igitego mu nzira zose, ariko bikomeza kugorana.
Nyuma y’igitego cyabanje gutsindwa na Lukaku, kikangwa kubera ko ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR] ryagaragaje ko yari yaraririye, byasabye gutegereza umunota wa 74 ubwo Thomas Vermaelen yateraga umupira n’umutwe, ukubita umutambiko w’izamu mbere y’uko ukora ku kuboko kwa Hradecky ukarenga umurongo.
Romelu Lukaku wari wahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino, yashimangiye intsinzi y’u Bubiligi ku munota wa 84, atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina.
Gutsinda k’u Bubiligi byabufashije kuzamuka buyoboye itsinda ndetse bivuze ko u Bwongereza, Repubulika ya Tchèque, Suède n’u Bufaransa bishobora kurenga amatsinda nubwo byaba ibya gatatu mu matsinda yabyo kuko bifite amanota ane.
Denmark yazamutse ari iya kabiri n’amanota atatu nyuma yo kunyagira u Burusiya ibitego 4-1, byinjijwe na Mikkel Damsgaard, Yussuf Poulsen, Andreas Christensen na Joakim Maehle. Artem Dzyuba yatsindiye Abarusiya ubwo umukino wari ku bitego 2-0 ku munota wa 70.
Finland yasoreje ku mwanya wa gatatu ifite umwenda w’ibitego bibiri, ifite amahirwe make yo kwisanga mu makipe yabaye aya gatatu yitwaye neza mu gihe u Burusiya bwasezerewe bufite amanota atatu n’umwenda w’ibitego bitanu.
Irindi tsinda ryakinnye kuri uyu wa Mbere ni irya C, aho u Buholandi bwanyagiye Macedonia y’Amajyaruguru ibitego 3-0, buzamuka buyoboye n’amanota icyenda.
Memphis Depay yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 24 mu gihe ibindi bibiri byatsinzwe na Georginio Wijnaldum ku munota wa 51 n’uwa 58.
Igitego cya Christoph Baumgartner mu gice cya mbere, cyafashije Autriche kuzamuka ari iya kabiri n’amanota atandatu, ni nyuma y’uko yatsinze Ukraine 1-0.
Imikino ya EURO 2020 izakomeza ku wa Kabiri hakinwa imikino isoza iyo mu Itsinda D guhera saa Tatu z’ijoro, aho u Bwongereza buzakina na Repubulika ya Tchèque naho Croatia yisobanure na Ecosse.
Nyuma y’imikino yo kuri uyu wa Mbere, amakipe yamaze kwizera kugera muri 1/8 cya EURO 2020 ni u Butaliyani, Pays de Galles, u Bubiligi, Denmark, u Buholandi, Autriche, Repubulika ya Tchèque, Suède, u Bufaransa n’u Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!