Gabaski yaraye akuyemo penaliti ya Sadio Mané mu minota isanzwe y’umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cyaberaga muri Cameroun, yakuyemo kandi n’iya Bouna Sarr muri penaliti zarangiye igihugu cye gitsinzwe 4-2.
Uyu munyezamu yarebaga ku icupa ry’amazi mbere ya buri penaliti kandi akajya mu ruhande rwa nyarwo umupira wagiyemo nubwo yakuyemo penaliti imwe gusa muri eshanu yatewe.
Ifoto y’iri cupa ry’amazi yagiye ahagaragara, igaragaza ko aho penaliti ebyiri za Sadio Mané zagiye ari ho umunyezamu yari azi ko ari buzitere.
Gabaski w’imyaka 33 ntiyakoresheje gusa iri cupa ku mukino wa nyuma kuko yanafashijwe na Kapiteni we, Mohamed Salah, wamwongoreye mbere y’uko Sadio Mané bakinana muri Liverpool ahusha penaliti mu gice cya mbere.
Penaliti yahawe Sénégal ku munota wa gatandatu ubwo Mohamed Abdelmonem yari amaze kugusha Saliou Ciss mu rubuga rw’amahina.
Gabaski yagiye iburyo nyuma yo kumva inama yagiriwe na Salah ndetse abasha kuhahurira n’umupira wa Mané, awukuramo.
Amakipe yombi yakomeje kunganya ubusa ku busa mu minota 120, byatumye hashyirwaho penaliti, ubundi Gabaski atangira gukoresha neza ibyari ku icupa rye ry’amazi.
Uyu munyezamu yagiye mu ruhande rwa nyarwo kuri penaliti yinjijwe na Kalidou Koylibaly ndetse akora ku mupira. Ni ko byagenzi kandi no kuri penaliti yatewe na Abdou Diallo nubwo ntacyo yayikozeho.
Umukinnyi umwe wateye uruhande rutandukanye n’urwo Gabaski yagiyemo ni Bamba Dieng.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!