00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndabahize yatsindiye itike yo kuzareba umukino wa nyuma wa CAN 2021 muri Cameroun

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Mutarama 2022 saa 08:01
Yasuwe :

Binyuze muri tombola y’Ikigo Nyarwanda gikora ibijyanye na betting [gutega] ku mikino na Casino ‘Gorilla Games’, Ndabahize Rodrigue yatsindiye itike yo kuzajya kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun kugeza tariki ya 6 Gashyantare 2022.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 24 mu mupira w’amaguru, rigeze muri 1/8 mu gihe mu mpera z’icyumweru rizaba ryinjiye mu mikino ya ¼.

Mu rwego rwo gukomeza kubana n’Abayarwanda batega ku mikino y’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun, ikigo Nyarwanda gikora ibijyanye na betting [gutega] ku mikino na Casino ‘Gorilla Games’ cyatanze itike imwe ku munyamahirwe kugira ngo azajye kureba umukino wa nyuma uzaba ku wa 6 Gashyantare 2022.

Uyu munyamahirwe wabonetse binyuze muri tombola ndetse akazishyurirwa byose na Gorilla Games, yamenyekanye ku wa 25 Mutarama nyuma y’igikorwa cyari cyatangijwe tariki ya 9 Mutarama 2022.

Kugira ngo umuntu aboneke mu bagombaga kuvamo umunyamahirwe yasabwaga gutega nibura 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo ku mukino uwo ari wo wose w’Igikombe cya Afurika.

Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Mutarama, ni bwo byatangajwe ko uwatsinze ari Ndabahize Rodrigue, akazishyurirwa buri kimwe na Gorilla Games ubwo azaba yitabiriye umukino wa nyuma uzabera kuri Stade Olembe iri i Yaoundé.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri Gorilla Games, Gakwandi Chris, yavuze ko impamvu bashyizeho iki gikorwa ari ukugira ngo bahe abakiliya bayo ibihembo batazibagirwa.

Ati “Guha abatega ku mikino ibihe batigeze birenze kubaha amafaranga. Twashakaga gutanga ibihembo abatsinze batazibagirwa. Ndizera ko Rodrigue n’undi muntu w’inshuti ye cyangwa umuvandimwe azahitamo kujyana na we bazahora bibuka ibihe bazagirira i Yaoundé kuri Stade Olembe bari kumwe n’abandi bafana ibihumbi 60.”

Uretse iki gikorwa cyo gutanga itike ku munyamahirwe uzajya kureba Igikombe cya Afurika, Gorilla Games yatanze kandi amafaranga ku banyamahirwe bagabana igihembo cya miliyoni 5 Frw buri cyumweru.

Ku wa Mbere ni bwo batatu batsinze bagabanyijwe ayo mafaranga, buri umwe ahabwa miliyoni 1,6 Frw nyuma yo gutega 500 Frw gusa.

Gorilla Games ifite umwihariko wo kuba ikorera kuri internet, muri telefone zigezweho n’izisanzwe ku buryo umuntu ageragereza amahirwe ye aho ari hose, igihe icyo ari cyo cyose ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko muri ibi bihe bya Covid-19 tubikangurirwa.

Iki kigo gikorera mu Rwanda kuva muri Kanama 2019, aho gifite icyicaro gikuru mu Nyubako ya Cogebanque iri mu Mujyi rwagati mu gihe kandi kuri internet gikorera kuri playgorillagames.com.

Playgorillagames.com ni bumwe mu buryo bufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda gutega ku mikino batavuye aho bari mu gihe kandi hari abakoresha uburyo bwa USSD code biciye kuri telefoni zisanzwe bakanda *878#, cyangwa se banyura kuri application ku bakoresha smartphones.

Kugira ngo wiyandikishe muri Gorilla Games ugomba kuba uri Umunyarwanda ufite nimero y’indangamuntu yawe mu gihe umunyamahanga asabwa nimero ya pasiporo.

Ndabahize Rodrigue yatsindiye itike yo kujya kureba umukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika muri Cameroun
Abakurikiye Ndabahize bahembwe televiziyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .