Les Pharaohs ya Misiri yatsindiwe kuri penaliti 4-2 na Sénégal ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika wabereye i Yaoundé ku Cyumweru ubwo iminota 120 yari irangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi.
Mohamed Salah yagombaga gutera penaliti ya gatanu ku ruhande rwa Misiri ariko ayo mahirwe ntiyayabonye kuko mugenzi we bakinana muri Liverpool, Sadio Mané, yashyize iherezo ku mukino ubwo yatsindaga iya gatanu ya Sénégal.
Ubwo Ikipe ya Misiri yari igeze mu rwambariro, Kapiteni wayo, Mohamed Salah, yabwiye bagenzi be ko bagomba kuzihorera muri Werurwe ubwo ibihugu byombi bizaba bihataniye itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka.
Ati “Twakinnye imikino ine yose iminota 120 mu minsi 12. Ariko ibyo byose byarangiye ubu, dufite imikino tuzahura na bo mu kwezi gutaha kandi Imana nibishaka [inshallah] tuzihorera.”
Even with his clear disappointment in losing the AFCON final, Mo Salah was still rallying his teammates with a speech in the dressing room after the game.
What a leader ❤️ pic.twitter.com/1l8k3tggpO
— Anfield Edition (@AnfieldEdition) February 7, 2022
Misiri izahura na Sénégal mu mikino ibiri y’ijonjora rya nyuma [rya gatatu] ryo gushaka amakipe atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.
Ibihugu byombi byabaye ibya mbere mu matsinda byarimo mu ijonjora rya kabiri, byatumye bihura muri tombola y’amakipe 10 azavamo atanu akina Igikombe cy’Isi hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo n’iya 18 Ukuboza 2022.
Umukino ubanza uzabera i Cairo tariki ya 23 Werurwe mbere y’uko hakinwa uwo kwishyura uzabera i Dakar ku wa 29 Werurwe 2022.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!