Hari abakinnyi bakomeye i Burayi muri shampiyona zirimo Premier League, La Liga, Bundesliga, Ligue 1 na Serie A bazaba bari muri irushanwa rizatangizwa n’umukino uzahuza Cameroun na Burkina Faso saa kumi n’ebyiri.
Igikombe cya Afurika kigiye kuba, cyari giteganyijwe muri Kamena 2021 ariko cyimurirwa muri Mutarama uwo mwaka mu rwego rwo kwirinda ibihe by’imvura nyinshi muri Cameroun ariko na bwo cyigijwe inyuma umwaka umwe kubera COVID-19.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yarwanye intambara ikomeye kugira ngo iri rushanwa ribe, aho ryagezwe amajanja n’amashyirahamwe atandukanye arimo nk’Ihuriro ry’amakipe y’i Burayi (ECA) ryavuze ko atazatanga abakinnyi mu gihe ubwoko bwa COVID-19 buzwi nka Omicron bukomeje kwiyongera.
Uwahoze ari rutahizamu wa Arsenal n’u Bwongereza, Ian Wright, yavuze ko itangazamakuru rivuga ibintu bigamije gusenya Igikombe cya Afurika rikwiye kubaha iri rushanwa kuko rivuze ikintu gikomeye ku batuye uyu mugabane.
Imikino izakinwa gute?
Ku nshuro ya kabiri, Igikombe cya Afurika kizitabirwa n’ibihugu 24. Bisobanuye ko amatsinda atandatu azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri rimwe, aho abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike ya 1/8 naho ane yitwaye neza kurusha ayandi yabaye aya gatatu, na yo akabona itike yo kurenga itsinda.
Imikino izajya ikinwa saa cyenda, saa kumi n’ebyiri na saa tatu z’ijoro mu gihe cy’amatsinda mu gihe aya masaha abiri ya nyuma ari yo azakoresha mu mikino yo gukuranwamo izatangira ku Cyumweru, tariki ya 23 Mutarama 2022.
Umupira uzakinwa muri iri rushanwa ni Umbro Toghu, wiswe nyuma y’amabara menshi awugize, akunda gukoreshwa cyane mu myambarire yo muri Cameroun.
Umunyarwandakazi mu bazasifura iri rushanwa:
Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salma Rhadia, ari mu bazasifura iki Gikombe cya Afurika cy’Abagabo.
Azaba ari umwe mu basifuzi 24 bo hagati ndetse umukino we wa mbere uri ku wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama, aho Guinée izahura na Malawi mu Itsinda B. Icyo gihe, azaba ari umusifuzi wa kane.
Muri iri rushanwa, Ikoranabuhanga ry’Amashusho ryifashishwa mu Misifurire [VAR] rizifashishwa mu mikino 52 yose izakinwa. Hazaba hari abasifuzi icyenda ba VAR na 31 bo ku ruhande.
Ni ibihe bihugu bihabwa amahirwe?
Biragoye kurenza ingohe Algérie ifite igikombe giheruka ndetse kuri ubu ikaba imaze imikino 34 idatsindwa, aho izaba irangajwe imbere n’abakinnyi barimo Riyad Mahrez.
Sénégal ikinamo Sadio Mané, ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika mu myaka itatu ishize ndetse cyakinnye umukino wa nyuma mu 2019.
Ikindi gihugu umuntu atakwirengagiza ni Misiri imaze kwegukana iri rushanwa inshuro zirindwi. Ifite abakinnyi barimo Mohamed Salah umaze iminsi yitwara neza muri Liverpool.
Ghana na Nigeria ni ibindi bihugu bisanzwe bikomeye bizagaragara mu irushanwa ry’uyu mwaka nubwo bititwaye neza mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kimwe na Cameroun izaba iri mu rugo ndetse ikaba ishaka gutwara iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu.
Mali yari kumwe n’u Rwanda mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ndetse yasoje imikino yose idatsinzwe. Ntizatungurane abantu nibabona igeze kure cyangwa ikegukana irushanwa.
Côte d’Ivoire, Maroc na Tunisia ni ibindi bihugu byo kwitega mu Gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka mu gihe hitezwe kureba aho Ibirwa bya Comores na Gambia, byitabiriye irushanwa bwa mbere aho bizasoreza.
Ni igikombe cya Afurika kibaye mu bibazo n’impaka
Ku banya-Cameroun, si bo bazarota babonye umukino wa nyuma urangiye mu mahoro dore ko iri rushanwa bari kwakira mu 2019 ariko rigahabwa Misiri kuko batiteguye neza, ryagiye rigerwa imihini.
Habayeho gukozanyaho no guhangana hagati y’ibihugu bimwe n’amakipe y’i Burayi bipfa abakinnyi.
Watford yo muri Premier League yashinjwe na Nigeria kwikunda nyuma yo kwanga kurekura Emmanuel Denis.
Kuba ikirere cyo muri Cameroun cyaratumye CAN ishyirwa mu mwaka umwe n’Igikombe cya Afurika na byo ntibyakiriwe neza n’abayobora urwego rw’umupira w’amaguru ku Isi.
Igikombe cya Afurika cyo mu 2023 kizaba muri Kamena na Nyakanga mu mwaka utaha muri Côte d’Ivoire nk’uko byagenze no ku cyabereye mu Misiri mu myaka itatu ishize.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, aherutse gusaba ko CAN yazashyirwa hagati ya Nzeri n’Ugushyingo mu mpinduka zizakorwa ku ngengabihe y’imikino mpuzamahanga.
Abafana bazajya bitabira imikino ni abikingije byuzuye kandi bafite ibisubizo byerekana ko batarwaye COVID-19. Imikino ya Cameroun izajya yitabirwa na 80% by’ubushobozi bwa stade mu gihe indi isigaye izajya yitabirwa n’abangana na 60%.
Impungenge ziri ku kuba imibare iheruka gushyirwa hanze igaragaza ko abahawe inkingo zombi muri Cameroun batarenze 2%, ariko hakaba hari icyizere cyo kuba benshi baratangiye kwikingiza nyuma yo kumenya amabwiriza mashya ajyanye no kureba imikino.
Ibihugu byinshi bizakina iri rushanwa bikomeje kugaragaza ko hari abakinnyi bari kwandura COVID-19, icyakora byemerewe kujyana abakinnyi 28 aho kuba 23 nk’uko byari bisanzwe.
Haribazwa niba umutekano w’i Limbé utazarikoroza muri iri rushanwa kubera ko aka gace k’amajyepfo y’uburengerazuba gakunze kuvugwamo imitwe yitwaje intwaro mu gihe kazakinirwamo imikino umunani irimo ibiri yo gukuranamo.
Irushanwa ryashowemo akayabo k’asaga miliyari 900 Frw:
Cameroun ni cyo gihugu kigiye guhangwa amaso na benshi mu minsi 30 iri imbere.
Kugira ngo irushanwa rizegande neza, Leta ya Cameroun yashoye atari munsi ya miliyari 500 CFA, miliyoni 760€ (miliyatri 894 Frw) mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo ibya siporo.
Hubatswe stade ebyiri nshya i Bafoussam n’i Garoua mu gihe izindi ebyiri zari zishaje i Garoua na Stade Ahmadou Ahidjo y’i Yaoundé, zashyizwe ku rwego rwemewe na FIFA. Hatunganyijwe kandi ibibuga 15 by’imyitozo.
Hari andi kandi miliyari 14 CFA (miliyoni 20€) yahawe minisiteri zirimo iy’ubwikorezi, iya siporo n’iy’ubukerarugendo kugira ngo irushanwa rizagende neza haba ku makipe n’abafana.
Hoteli 80% zizakira amakipe, abanyamakuru na ba mukerarugendo zaravuguruwe mu gihe kandi hubatswe hoteli nshya, Crystal y’inyenyeri eshanu i Douala kugira ngo izakire abashyitsi bakomeye.
Ibihembo bizatangwa ku makipe byariyongereye:
Ibihembo by’ikipe izegukana Igikombe cya Afurika kuri iyi nshuro byiyongereyeho ibihumbi 500$, bigera kuri miliyoni 5$.
Ikipe izatsindirwa ku mukino wa nyuma izabona miliyoni 2,75$, izageze muri ½ zibone miliyoni 2,2$ mu gihe izizakina ¼ zizahabwa miliyoni 1,175$.
Ibi bisobanuye ko ibihembo byongereweho miliyoni 1,850$ muri rusange.
Abatazajya muri Cameroun bazareba irushanwa gute?
Televiziyo nyinshi mpuzamahanga zizerekana iki gikombe cya Afurika.
Skysports, beIN SPORT, Canal+ na SuperSport bizerekana imikino yose mu gihe BBC izerekana imikino 10.
Shene ya siporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Magic Sport, na yo izerekana imikino yose y’iri rushanwa.
Amatsinda ya CAN 2021:
- Itsinda A: Cameroun, Burkina Faso, Ethiopie, Cap-Vert.
- Itsinda B: Sénégal, Zimbabwe, Guinée, Malawi.
- Itsinda C: Maroc, Ghana, Comores, Gabon.
- Itsinda D: Nigeria, Egypte, Soudan, Guinée Bissau.
- Itsinda E: Algérie, Sierra Léone, Guinée Equatoriale, Côte d’Ivoire.
- Itsinda F: Tunisie, Mali, Mauritanie, Gambie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!