Ikipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Guinée mu ntangiriro za Mutarama, aho yatsinze umwe ku bitego 3-0 ariko igatsindwa undi ku bitego 2-0, yasubiye inyuma umwanya umwe kuri uru rutonde rwa FIFA.
Nubwo Amavubi yatakaje umwanya umwe ariko, yiyongereye hafi amanota abiri kuko yagize amanota 1097,16 avuye kuri 1095,34.
Ikipe y’Igihugu iri ku mwanya wa 40 muri Afurika, inyuma ya Sudani (133), Tanzania (132), Kenya (103), Uganda (84) na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (66) muri aka Karere k’Ibiyaga bigari.
Muri Afurika, Sénégal iheruka kwegukana Igikombe cya Afurika yafashe umwanya wa mbere (n’uwa 18 ku Isi), isimbuye Algérie yageze ku mwanya wa karindwi nyuma yo gusezererwa itarenze amatsinda ya CAN 2021.
Nta mpinduka zabaye mu myanya itatu ya mbere ku Isi irimo u Bubiligi, Brésil n’u Bufaransa, ariko Argentine yasimbuye u Bwongereza ku mwanya wa kane.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni: Sénégal (ya 18 ku Isi), Maroc (24), Nigeria (32), Misiri (34), Tunisie (36), Cameroun (38), Algérie (43), Mali (48), Côte d’Ivoire (51) na Burkina Faso (56).
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi: U Bubiligi, Brésil, u Bufaransa, Argentine, u Bwongereza, u Butaliyani, Espagne, Portugal, Danemark n’u Buholandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!