Iyi kipe iyobowe na Sadio Mané, umunyezamu Edouard Mendy n’umutoza Aliou Cissé, yisanze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya aho igomba gucakirana n’Ikipe ya Misiri iyobowe na rutahizamu Mohamed Salah, yo yasezereye Intare z’inkazi za Cameroun hitabajwe penaliti kuko iminota 120 yari yarangiye ari ubusa ku busa maze Les Pharaohs ikomeza ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 3-1.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 5 Gashyantare 2022 saa Tatu z’ijoro, Cameroun na Burkina Faso zirahatanira umwanya wa gatatu mu gihe ku Cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare 2022, ari bwo hazakinwa umukino wa nyuma ugomba guhuza Misiri na Sénégal saa Tatu z’ijoro.
Iyi mikino ya nyuma yose ya CAN izanyura kuri shene ya ST World Football CH 254 (DTT) na CH 245 (DTH) usanga kuri Classic na Smart Bouquet kuri dekoderi ya StarTimes.
Ikipe ya Sénégal ni yo benshi baha amahirwe bitewe n’abakinnyi igenderaho bakina mu makipe akomeye mu Bwongereza barimo umunyezamu Edouard Mendy (Chelsea FC ) na rutahizamu wayo Sadio Mané (Liverpool FC) ugiye guhura na Mohamed Salah (Liverpool FC) bakina mu ikipe imwe.
Gusa, birasa n’aho uyu mukino utazoroha hagendewe ku mateka y’uko aya makipe yahuye kuko mu nshuro 12 Sénégal na Misiri bimaze gukina, Abarabu bamaze gutsinda inshuro esheshatu mu gihe Sénégal yatsinze inshuro enye, bikanganya ebyiri.
Kugeza ubu StarTimes ni yo ya mbere mu Rwanda ifite ibiciro bihendutse buri wese yibonamo, ikagira na shene ziri mu ndimi zitandukanye zirimo, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili, n’Ikinyarwanda.
Ku muntu ukoresha App ya StarTimes ON, ashobora gukurikirana iyi mikino yose ya CAN ndetse na shampiyona zitandukanye z’i Burayi no muri Afurika aho yaba ari hose. Ushobora kandi no kuyihuza na dekoderi yawe ukajya unayiguriraho abonema, ukaba wagabanyirizwa bitewe n’iyo uguze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!