Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Omnisport Ahmadou Ahidjo, Maroc yafunguye amazamu hakiri kare kuri penaliti yo ku munota wa kane yinjijwe na Sofiane Boufal ubwo Ayman Ashraf yari amaze kugusha Achraf Hakimi mu rubuga rw’amahina hakitabazwa VAR.
Misiri yagarutse mu mukino igatangira gusatira, yategereje umunota wa 53 kugira ngo ibone igitego cyo kwishyura cyinjijwe na Kapiteni wayo, Mohamed Salah.
Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, byatumye hitabazwa iminota 30 kugira ngo hamenyekane izahura na Cameroun mu mukino wa ½ uzaba ku wa Kane.
Ku munota wa 100, Mohamed Salah yirukankanye umupira, acenga ba myugariro babiri ba Maroc, ahereza mugenzi we Trezeguet watsinze igitego cyahesheje Misiri gukomeza.
Mu wundi mukino wa ¼ wabaye ku Cyumweru, Sénégal ya Sadio Mané yageze muri ½ nyuma yo gusezerera Guinée Equatoriale iyitsinze ibitego 3-1.
Sadio Mané ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cyinjijwe na Famara Diedhiou ku munota wa 28.
Igice cya kabiri cyatangiranye gusatira ku ruhande rwa Guinée Equatoriale ndetse biza kuyihira ubwo yabonaga igitego cyo kwishyura ibifashijwemo na Jannick Buyla ku munota wa 57.
Ibyishimo byayo ntibyatinze kuko umutoza wa Sénégal, Aliou Cissé, yakoze impinduka zatanze umusaruro ubwo yinjizaga mu kibuga Cheikhou Kouyaté wahise atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 68.
Ismaila Sarr na we wari umaze gusimbura, yashimangiye intsinzi ya Sénégal ku munota wa 79 nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Saliou Ciss.
Muri ½, Sénégal izahura na Burkina Faso ku wa Gatatu mu mukino uzabera kuri Ahmadou Ahidjo y’i Yaoundé.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!