Ibihugu byombi byaherukaga guhurira mu Gikombe cya Afurika mu 2017 ubwo Cameroun yegukanaga irushanwa itsinze Misiri ibitego 2-1.
Imbere y’abafana batari bake, Cameroun yari hejuru mu gice cya mbere, yahushije uburyo bwiza ku munota wa 17 ubwo Michael Ngadeu-Ngadjui yateraga umupira n’umutwe, ku bw’amahirwe make ukubita igiti cy’izamu.
Cameroun yabonye kandi ubundi buryo bw’ishoti rikomeye ryaterewe kure na Samuel Gouet, na bwo umupira ukubita igiti cy’izamu aho kugana mu nshundura.
Nta buryo bwinshi Misiri yabonye mu mukino uretse ishoti ryageragejwe na Mostafa Mohamed, umupira yateye ukurwamo n’umunyezamu André Onana.
Mohamed Salah utari wagaragaye cyane mu mukino, yahawe umupira na Martin Hongla asigarana n’umunyezamu Onana ariko ashatse kumucenga urarenga.
Andi mahirwe akomeye ya Misiri yabonetse mu minota 30 y’inyongera, ariko Ramadhan Sobhi ananirwa kuyabyaza umusaruro.
Mu minota ya nyuma, umutoza wa Misiri, Carlos Queiroz, yahawe ikarita itukura kubera kutishimira ibyemezo by’abasifuzi mu gihe kandi na Wael Gomaa umwungirije yahawe ikarita y’umuhondo isanga iyo yahawe muri ¼.
Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota 120, hitabajwe penaliti, Cameroun yinjiza imwe rukumbi ya Vincent Aboubakar mu gihe Harold Moukoudi na James Lea Siliki baziteye zikurwamo n’umunyezamu Gabaski naho Clinton Njié ayitera hanze.
Penaliti eshatu za Misiri zinjijwe na Zizo, Mohamed Abdel Monem na Mohanad Mostafa Lasheen.
Ku mukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare saa Tatu z’ijoro, Misiri ya Mohammed Salah izahura na Sénégal ya Sadio Mané kuri Stade Olembé.
Ku wa Gatandatu ni bwo hazakinirwa umwanya wa gatatu hagati ya Cameroun yakiriye irushanwa na Burkina Faso yasezerewe na Sénégal muri ½ .



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!