Imibare itandukanye ifite icyo ivuga kuri iyi mikino yombi, haba ku buryo amakipe yitwaye muri iri rushanwa n’uburyo yatsindanye hagati yayo.
Ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso imaze gutsindwa umukino umwe gusa muri 16 iheruka gukina mu marushanwa yose. Umukino rukumbi yatsinzwe ni uwayihuje na Cameroun mu matsinda y’iri rushanwa riri kuba ubu.
Burkina Faso yageze muri ½ nyuma yo gutsinda imikino yayihuje na Cap-Vert, Ethiopie, Gabon na Tunisia, gusa ntirashobora gutsinda igitego kirenze kimwe mu mikino itanu iherutse gukina mu Gikombe cya Afurika.
Ku ruhande rwa Sénégal, yo yashoboye gusoza imikino yo mu matsinda idatsinzwe nyuma yo gutsinda Zimbabwe, inganya imikino ya Guinée na Malawi itarabonetsemo ibitego.
Uko byagenze mu mikino imaze guhuza Sénégal na Burkina Faso
Iyi ni inshuro ya gatatu ibi bihugu byombi bigiye guhura. Sénéga ntiratsindwa na rimwe muri iyo mikino (yatsinze umwe, inganya undi).
Urebye mu marushanwa yose, ibihugu byombi bimaze guhura inshuro 13 mu myaka ishize. Imikino umunani ni yo byanganyije kuva mu 1987 harimo itatu iherutse kubihuza vuba aha.
Imikino ine muri itandatu biheruka guhuriramo yabonetsemo impuzandengo y’ibitego 2,5.
Amakuru avugwa mu makipe mbere y’umukino
Rutahizamu wa Aston Villa, Bertrand Traoré, utarakinnye umukino uheruka na Tunisia kubera ko atari yakabaye kumera neza, yitezwe gutangira umukino kuri uyu wa Gatatu ku ruhande rwa Burkina Faso.
Ismaila Sarr ashobora guhabwa amahirwe yo gutangira uyu mukino nyuma yo gutsinda igitego avuye ku ntebe y’abasimbura ya Sénégal mu mukino wari wabahuje na Guinée Equatoriale warangiye ari ibitego 3-0 muri ¼.
Misiri na Cameroun zikurikirana mu gutwara ibikombe byinshi by’iri rushanwa
Ibi bihugu bikurikirana mu kugira ibikombe byinshi by’iri rushanwa bizahura ku wa Kane mu wundi mukino wa ½ ugiye kuba nyuma yo guterana amagambo hagati ya Carlos Queiroz utoza wa Misiri na Samuel Eto’o uyobora Ishyirahamwe rya ruhago muri Cameroun.
Intare z’inkazi za Cameroun zimaze gutsinda imikino itanu ya ½ ziheruka gukina. Ine yaje mu bikombe bya Afurika, undi umwe uza mu Gikombe Mpuzamigabane (FIFA Confederations Cup).
Nubwo André Onana afatwa nk’umwe mu banyezamu bakomeye bari muri iri rushanwa, umukino umwe ni wo atinjijwemo igitego ku ruhande rwa Cameroun.
Mu mikino itanu iheruka guhuza Cameroun na Misiri mu Gikombe cya Afrurika, Abarabu batsinze ine mu gihe umwe ari wo Cameroun yabashije guhigikamo Les Pharaohs ubwo yayitsindaga ibitego 2-1 ikayitwara CAN 2017.
Myugariro wa West Bromwich Albion, Ahmed Hegazi, wasimbuwe ku mukino na Tunisia, arashidikanywaho ko agaragara kuri uyu mukino mu gihe Mohammed Trezegeut ategerejweho gutangira umukino we wa mbere ku ruhande rwa Misiri.
Eric Maxim-Choupomoting utarakinishijwe ku mukino wahuje Cameroun na The Gambia muri ¼, akomeje kwibazwaho niba azabanzamo mu gihe umutoza wa Cameroun, Toni Conceição, yakoresha buryo bwa 4-4-2 muri uyu mukino.
Ku wa Mbere, Ishyirahamwe rya ruhago muri Cameroun ryavuze ko ishimwe abakinnyi bazagenerwa kubera kugera mu mikino yo gukuranamo, bazaritanga ku miryango y’abazize umubyigano wo kuri Sitade ya Olembé.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!