Kapiteni wa Cameroun, Vincent Aboubakar yafashije igihugu cye kwishyura ibitego 3-0 cyari cyatsinzwe mu minota 49 ya mbere.
Muri uyu mukino ubanziriza uwa nyuma wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo ku wa Gatandatu, Burkina Faso yasoje igice cya mbere iyoboye n’ibitego bibiri byatsinzwe na Steeve Yago wafunguye amazamu ku munota wa 24 n’igitego cya kabiri cyitsinzwe n’umunyezamu André Onana ku munota wa 43.
Nyuma y’iminota ine igice cya kabiri gitangiye, Djibril Ouattara yatsinze igitego cya gatatu n’umutwe ku mupira mwiza yari ahawe na Bertrand Traoré.
Cameroun yakiniraga imbere y’abafana bayo batari bake, yakomeje gusatira ishaka kwishyura ariko byayisabye gutegereza umunota wa 71 ku gitego cyatsinzwe na Stephane Bahoken.
Iki gitego cyayihaye izindi mbaraga n’umuhate wo gusatira izamu birushijeho ndetse byatanze umusaruro ku munota 85 ubwo Vincent Aboubakar yatsindaga icya kabiri ku mupira wahinduwe na Nicholas Ngamaleu.
Nyuma y’iminota ibiri, umunyezamu wa Burkina Faso, Farid Ouedraogo, yasohotse nabi agongana n’umukinnyi we, Soumaïla Ouattara, byatumye umupira atawufata ahubwo ugwa imbere ya Vincent Aboubakar watsinze igitego cya gatatu.
Iminota 90 yarangiye ari ibitego 3-3 hitabazwa penaliti zahiriye cyane Cameroun kuko yinjije eshanu zose mu gihe Burkina Faso yahushije imwe ya Blati Touré, birangira ari 5-3.
Vincent Aboubakar watsinze ibitego umunani mu irushanwa ry’uyu mwaka, yinjiye ku rutonde rw’abakinnyi batatu batsinze ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ry’Igikombe cya Afurika, aho uwatsinze byinshi mu mateka ari Umunya-Zaire Ndaye Mulamba watsinze ibitego icyenda muri CAN 1974 na Laurent Poku wo muri Côte d’Ivoire watsinze ibitego umunani muri 1970.
CAN 2021 irasozwa kuri iki Cyumweru aho hakinwa umukino wa nyuma uhuza Misiri na Sénégal guhera saa Tatu z’ijoro.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!