Nyuma y’iminota 45 itagize icyo ihindura ku mpande zombi, byasabye gutegereza umunota wa 50, Toko Ekambi afungura amazamu ku gitego yatsindishije umutwe ku mupira wahinduwe na Collins Fai.
Byabaye 2-0 nyuma y’iminota irindwi ubwo Toko Ekambi yashyiraga umupira mu rushundura nyuma yo kuwuherezwa na Martin Hongla.
Muri ½ kizakinwa ku wa Kane, tariki ya 3 Gashyantare, Cameroun izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Maroc na Misiri bihurira mu wundi mukino wa ¼ utangira saa Kumi n’ebyiri kuri iki Cyumweru.
Ni ubwa mbere Gambia yakinaga Igikombe cya Afurika ndetse yatsinze Mauritania na Tunisia mu matsinda mu gihe yasezereye Guinée muri 1/8.
Undi mukino wa ¼ wabaye ku wa Gatandatu, Burkina Faso yakomeje nyuma yo gutungura Tunisia ikayitsinda igitego 1-0 i Garoua.
Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Dango Ouattara w’imyaka 19, mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.
Burkina Faso yasoje uyu mukino ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko Ouattara yahawe ikarita itukura ku munota wa 82 ateye inkokora Ali Maaloul.
Muri ½ kizakinwa ku wa Gatatu, tariki ya 2 Gashyantare, Burkina Faso yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu 2013, izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Sénégal na Guinée Equatoriale byisobanura guhera saa Tatu z’ijoro kuri iki Cyumweru.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!