00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2021: Cameroun yageze muri ½, Burkina Faso itungura Tunisia

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Mutarama 2022 saa 08:26
Yasuwe :

Ibitego bibiri byinjijwe na Karl Toko Ekambi mu gice cya kabiri byafashije Cameroun iri mu rugo kugera muri ½ cy’Igikombe cya Afurika itsinze Gambia 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Japoma ku wa Gatandatu.

Nyuma y’iminota 45 itagize icyo ihindura ku mpande zombi, byasabye gutegereza umunota wa 50, Toko Ekambi afungura amazamu ku gitego yatsindishije umutwe ku mupira wahinduwe na Collins Fai.

Byabaye 2-0 nyuma y’iminota irindwi ubwo Toko Ekambi yashyiraga umupira mu rushundura nyuma yo kuwuherezwa na Martin Hongla.

Muri ½ kizakinwa ku wa Kane, tariki ya 3 Gashyantare, Cameroun izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Maroc na Misiri bihurira mu wundi mukino wa ¼ utangira saa Kumi n’ebyiri kuri iki Cyumweru.

Ni ubwa mbere Gambia yakinaga Igikombe cya Afurika ndetse yatsinze Mauritania na Tunisia mu matsinda mu gihe yasezereye Guinée muri 1/8.

Undi mukino wa ¼ wabaye ku wa Gatandatu, Burkina Faso yakomeje nyuma yo gutungura Tunisia ikayitsinda igitego 1-0 i Garoua.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Dango Ouattara w’imyaka 19, mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.

Burkina Faso yasoje uyu mukino ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko Ouattara yahawe ikarita itukura ku munota wa 82 ateye inkokora Ali Maaloul.

Muri ½ kizakinwa ku wa Gatatu, tariki ya 2 Gashyantare, Burkina Faso yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu 2013, izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Sénégal na Guinée Equatoriale byisobanura guhera saa Tatu z’ijoro kuri iki Cyumweru.

Karl Toko Ekambi yatsinze ibitego byombi Cameroun yabonye imbere ya Gambia
Muri ½, Cameroun izahura n'ikipe ikomeza hagati ya Maroc na Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .