Amashusho yafashwe agaragaza abafana benshi bagorwa no kwinjira kuri Stade Olembe yitiriwe Perezida Paul Biya.
Umwana umwe ari mu bapfuye nk’uko raporo yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Cameroun yabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ibigaragaza.
Indi raporo ivuga ko umubare munini w’abafana bataye ubwenge nyuma yo kwisanga muri uwo muvundo wabaye mbere y’umukino.
Muri iki Gikombe cya Afurika kiri kuba ku nshuro ya 33, Stade Olembe isanzwe yakira abafana ibihumbi 60, yemerewe kwakira 80% by’abo ku mikino Cameroun yakinnye.
Hari abayobozi bavuze ko hari abafana bagera ku bihumbi 50 bashakaga kureba umukino.
Umunyamakuru Leocadia Bongben yari ku mukino. Yabwiye BBC ko abafana benshi binjiraga mu muvundo.
Ati “Abantu batangiye gusakuza. Umunota umwe nyuma yaho haje imodoka y’imbangukiragutarabara muri stade, ariko polisi ntiyatwemereye kwegera ahaberaga umuvundo.”
Uyu munyamakuru yavuze ko yabonye urutonde rw’abantu umunani batakarije ubuzima kuri uyu mukino.
Hari inkweto nyinshi n’ibindi bintu byatoraguwe ku muryango wa Stade Olembe.
Mu itangazo yashyize hanze, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yavuze ko “iri gukora iperereza ku byabaye”.
Uyu mukino wa 1/8 wabaye warangiye Cameroun isezereye Ibirwa bya Comores ku bitego 2-1.
Muri ¼, izahura na Gambia yasezereye Guinée iyitsinze igitego 1-0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!