00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2021: Abakinnyi ba Gambia barara mu cyumba kimwe ari batandatu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 January 2022 saa 10:53
Yasuwe :

Umutoza wa Gambia, Tom Saintfiet, yavuze ko ikipe ye itubashywe n’abateguye Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun kuko abakinnyi bayo barara mu cyumba kimwe ari batandatu, baba muri hoteli mbi ndetse bakaba bakora urugendo rw’amasaha abiri n’igice bajya kuri stade.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’uko Gambia ikina na Guinée muri 1/8 cy’iri rushanwa riri kubera muri Cameroun, umutoza Tom Saintfiet yavuze ko uburyo ikipe ye ibayeho muri hoteli y’i Baffousam budakwiye.

Ati “Abakinnyi batandatu baryama mu cyumba kimwe, bakoresha ibikoresho bimwe yewe n’ubwogero. Uretse babiri cyangwa batatu bo muri ‘staff’ bafite ibyumba babamo bonyine, abandi bararana ari babiri ku buriri bumwe muri ibi bihe bya COVID-19.”

Yakomeje agira ati “Hoteli n’ibikorwaremezo aho turi, nakoze imyaka 14 muri Afuika, sinigeze mbibona”.

Uyu mutoza w’Umubiligi yakomeje avuga ko ikipe ye “iba igomba gukora urugendo rw’amasaha abiri n’iminota 30 ijya kuri stade kandi ikaba igomba kuba yahageze isaha imwe n’igice mbere y’umukino.”

Yongeyeho ati “Niba siyansi ivuga ko ugomba kurya amasaha atatu n’igice mbere y’umukino, ntabwo twe twarira aho dushaka? Turi abanyamwuga, turi igihugu gito nka Malawi cyangwa Zimbabwe ariko tugombwa icyubahiro. Turi hano ngo twandike amateka. Mfite abakinnyi bakomeye bakina i Burayi, nta cyubahiro bahabwa n’abategura irushanwa kandi birabababaje.”

Tom Saintfiet yanenze ko amakipe adafatwa kimwe mu irushanwa kandi yose ari gukinira hamwe.

Ati “Niba Gambia itwara Igikombe cya Afurika cyangwa Cameroun, ibyo bigomba gukorerwa mu kibuga, ntabwo ari muri hoteli.”

Gambia yaraye igeze muri ¼ nyuma yo gusezerera Guinée iyitsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Musa Barrow ku munota wa 71.

Mu mukino utaha uzaba ku wa Gatandatu, Gambia izahura na Cameroun yo yasezereye Ibirwa bya Comores ibitsinze ibitego 2-1 mu wundi mukino wa 1/8 wabaye ku wa Mbere.

Umutoza wa Gambia, Tom Saintfiet, ntiyishimiye uburyo ikipe ye ifashwe muri Cameroun

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages