Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo aba basore bombi bagarutse i Kigali, bavuye i Cairo mu Misiri nyuma y’uko bari bagiyeyo ku wa Kane bakareba uyu mukino wabaye ku wa Gatanu.
Nziza Audri w’imyaka 24 na Cyubahiro Clément w’imyaka 25 biganye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge (UR-CST) bagize amahirwe yo kureba uyu mukino wa nyuma ubwo batsindaga amarushanwa ya ‘Kicker 2018’ yakoreshejwe n’uru ruganda mu Gikombe cy’Isi cyabaye umwaka ushize.
Aya marushanwa yari yateguwe na SKOL yabaye ubwo uru ruganda rwabaga rugeza ku banyarwanda imikino y’Igikombe cy’Isi yerekanirwaga muri Camp Kigali.
SKOL yabahaye ibikenerwa byose bajya gukurikirana umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika bibereye ku kibuga ndetse banatemberezwa muri bimwe mu bice nyaburanga biri mu Mijyi itandukanye yo mu Misiri.
Nyuma yo kugaruka i Kigali, aba basore bombi bavuze ko bishimiye ibihe bagiriye mu Misiri kuko bahabonye byinshi bidasanzwe.
Cyubahiro Clément yavuze ko kujya kureba uyu mukino wa nyuma wa CAN 2019 ari bimwe mu bihe byiza agize mu buzima.
Ati” Mu Misiri hari ahantu heza, icyadutonze ni ubushyuhe bwaho. Hari abafana benshi, hari ibintu byiza. Abanya-Algérie barafanaga cyane nanjye ni yo nari inyuma, mugenzi wanjye we yafanaga Sénégal. Nashimira SKOL yateguye iki gikorwa hanyuma ikanaduha byose byari bikwiye.”
“Ni ubwa mbere nari ngiye n’indege, ni amahirwe meza nagize. SKOL ikintu yakoze ntabwo nakibagirwa. N’umwana wanjye namubwira nti 2019 nari ndi i Kigali, amateka aranditswe. SKOL biciye muri Skol Malt ndabashimiye cyane n’abagiye badufana kuko uriya mukino wari ufite abafana benshi cyane.”
Nziza Audri avuga ko mu byamutangaje harimo imifanire igezweho yari mu gikombe cya Afurika, aho abafana badacika intege n’ubwo baba batsinzwe.
Ati” Stade [ya Cairo] ni nini cyane navuga ko ingana nka kabiri Stade Amahoro. Byari byiza guhera hanze y’ikibuga, ntaranagera imbere nabonaga biza kuba ari byiza, tukihagera batangiye kutwita abanya-Sénégal bitewe n’uruhu rwacu, ni ubwa mbere nabonye abantu bafana kuva ku munota wa mbere kugeza umukino urangiye n’ubwo baba batsinzwe.”
“N’ubwo na hano Stade ijya yuzura ariko ntabwo njya mbona bafana nka hariya. Abanya-Algérie bari hejuru ndetse n’uburyo Stade imeze ni byo nabonye bitandukanye.”
Aba basore bavuga ko banashimishijwe kandi no gutemberezwa mu Mijyi itandukanye igize Misiri, aho bageze ku nyubako z’amateka za ’ Pyramids’, ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ ndetse by’umwihariko SKOL ikaba yarabacumbikiye muri hoteli y’inyenyeri eshanu.
Nziza na Cyubahiro ngo batunguwe no kubona abarabu babasaba kwifotozanya na bo.
Ati” Twabaga turi gutambuka, twaba turi mu modoka, abantu ba hariya bakatwegera bakadusaba kwifotozanya na bo. Birashoboka ahari ko ariko utwe turi abirabura kuko hari abenshi ni abarabu.”
Mu byabatonze ngo harimo kubona abantu bavuga Icyongereza ariko SKOL yabahaye umuntu uzi icyarabu wabafashije kuganira n’abo basanzeyo.




Amafoto y’aba basore mu Misiri










TANGA IGITEKEREZO