Misiri imaze kwegukana Igikombe cya Afurika inshuro zirindwi, yatsinzwe na Afurika y’Epfo mu mukino wa 1/8 wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ukurikirwa n’ibyemezo bikomeye mu bafite aho bahuriye n’Ikipe y’Igihugu.
Mu itangazo Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Misiri (EFA) ryashyize ahagaragara, ryatangaje ko uwari umuyobozi waryo guhera mu 2016, Hani Abou Rida, yeguye ku mirimo ndetse asaba abayobozi bafatanyaga ko na bo bahita begura.
Iki cyemezo cyakurikiwe n’icyo kwirukana umutoza Javier Aguirre mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, amasaha abiri nyuma y’uko Misiri yahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, iviriyemo muri 1/8, isezererwe na Afurika y’Epfo yazamutse iri mu makipe yabaye aya gatatu yitwaye neza.
Uyu munya-Mexique w’imyaka 60 wari ugifite amasezerano y’imyaka itatu, yirukanywe mu gihe yari yateguye guhura n’Abayobozi b’Umupira w’Amaguru mu Misiri kugira ngo baganire ku hazaza he kuri iki Cyumweru.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’umukino wo kuri uyu wa Gatandatu, Javier Aguire yavuze ko ateganya kuganira n’abayobozi be kuri iki Cyumweru, yongeraho ko yiteguye kubazwa umusaruro ikipe yagize kuko ari we wahamagaye abakinnyi akanabatoza.
Ati ”Ntewe ishema n’itsinda ry’abakinnyi banjye nahisemo. Mu mikino itatu ya mbere bari bameze neza. Ntabwo nabavuga ku batari hano. Ntewe ishema n’abo nahamagaye. Nta cyemezo kirafatwa ku hazaza hanjye. Navuganye n’abakinnyi kandi kuri iki Cyumweru ndahura na EFA tuganire ku hazaza hanjye kuko ni njye urebwa n’uku gutsindwa.”
Javier Aguire yatangiye gutoza Misiri muri Kanama 2018, aho yayitoje imikino 12 mu marushanwa yose, atsindamo icyenda, anganya umwe mu gihe yatsinzwe imikino ibiri gusa. Muri iyi mikino binjijemo ibitego 25, batsindwa birindwi.
Mu masezerano yari afite, harimo guhabwa umushahara w’ibihumbi $120 ku kwezi, ndetse yagombaga kugeza mu Gikombe cy’Isi cya 2022 ari umutoza wa Misiri, ariko gusezererwa mu Gikombe cya Afurika bitumye yubikirwa imbehe hakiri kare.



















TANGA IGITEKEREZO