Imikino ya ¼ cy’iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 32, yasojwe kuri uyu wa Kane.
Côte d’Ivoire iheruka kwegukana iri rushanwa mu 2015, yongeye gusezererwa hakiri kare nyuma y’uko mu 2017 itabashije kurenga amatsinda.
Iyi kipe yahushije uburyo butandukanye burimo umupira wa Alain Max Gradel wagaruwe n’izamu n’uwo Wilfried Zaha yahaye Jonathan Kodjia mu rubuga rw’amahina akinanirwa, yatsinzwe igitego hakiri kare, ku munota wa 20 ubwo Rami Bensebain yatangaga umupira kuri Sofiane Feghouli warobye umunyezamu Sylvian Gbohouo.
Algérie yakomeje gusatira binyuze kuri Riyad Mahrez na Baghdad Bounedjah, yabonye penaliti mu minota ibanza y’igice cya kabiri ubwo umunyezamu wa Côte d’Ivoire, Sylvian Gbohouo, yakiniraga nabi Bounedjah mu rubuga rw’amahina, ariko uy rutahizamu ayikubita umutambiko w’izamu.
Byasabye Côte d’Ivore gutegereza umunota wa 62 ngo ibone igitego cyo kwishyura ubwo Zaha yatangaga umupira kuri Jonathan Kodjia wacenze uwari umufashe, agatera ishoti umunyezamu Rais M’bolhi atabashije guhagarika.
Abanyezamu b’amakipe yombi bakoze akazi gakomeye katumye iminota 90 isanzwe y’umukino irangira ari igitego 1-1 ndetse n’iyindi 30 yongereweho ntiyagira icyo itanga maze hitabazwa penaliti, aho Algérie yatsinze 4-3.
Wilfried Bony na Geoffroy Serey Die ni bo bahushije penaliti ku ruhande rwa Côte d’Ivoire mu gihe iya nyuma ya Algérie yahushijwe na Mohamed Youcef Belaili.
Algérie iheruka kwegukana Igikombe cya Afurika mu 1990, izahura na Nigeria mu mukino wa ½ uzaba ku Cyumweru saa 21:00 mu mujyi wa Cairo.
Undi mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Kane, warangiye Tunisie itsinze Madagascar ibitego 3-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Ferjani Sassi, kapiteni Youssef Msakni na Naim Slitti winjiye asimbuye.
Tunisie iheruka kugera kure ubwo yegukana iri rushanwa mu 2004, izahura na Sénégal mu wundi mukino wa ½ uzaba ku Cyumweru guhera saa 18:00.







TANGA IGITEKEREZO