Yabigarutseho kuri uyu wa 31 Gicurasi 2026, ubwo yagarukaga ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 uteganyijwe kuri iki Cyumweru saa Kumi n’Ebyiri muri BK Arena.
Uyu mukino urahuza RSSB Tigers BBC yo mu Rwanda yitabiriye ku nshuro yayo ya mbere na Petro de Luanda BBC iheruka gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’irushanwa riheruka.
Minisitiri Mukazayire yasabye Abanyarwanda kwitabira ari benshi uyu mukino wa nyuma, bagashyigikira RSSB Tigers BBC ikabasha kwegukana icyo gikombe.
Ati “Waba uri BK Arena, Zaria Court cyangwa n’ahandi hatandukanye, guhera Saa Cyenda gahunda nta yindi ni imikino ya BAL, maze guhera Saa Kumi n’Ebyiri ni ugufana ntakwicara, kiriya gikombe kigasigara mu Rwagasabo.”
Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe na we yibukije abantu ko bagomba gufana cyane bagatera imbaraga abakinnyi.
Ati “Banyarwandakazi, banyarwanda, namwe baturarwanda, Ejo kuri Finntakwicara! Gukoma amashyi twicaye ku ntebe nziza za BK Arena ntibihagije. Abafana twese tuzahaguruke nk’umugabo umwe, dushyigikire ikipe yacu ya RSSB Tigers kugira ngo yegukane intsinzi, maze yandike amateka ya basketball mu Rwanda.”
RSSB Tigers yitabiriye bwa mbere iyi mikino, yahise ikora amateka yo kuba iya mbere yo muri iki gihugu ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa BAL iri kuba ku nshuro ya gatandatu, ikaba ishaka kwandika ayo kucyegukana.
Uyu mukino uzabanzirirwa n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Al Ahly yo muri Libya na Al Ahly yo mu Misiri saa Cyenda.
RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma mu marushanwa ya BAL, nyuma yo gutsinda Al Ahly yo mu Misiri mu gihe Petro de Luanda yo yatsinze Al Ahly yo muri Libya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!