Uyu mukino wabereye kuri Petit Stade i Remera, ku mugoroba wo ku wa 12 Kamena 2019.
U Rwanda rwakiriye iyi mikino, rwatsinzwe na Tanzania mu mukino wabimburiye iyindi ku wa Mbere mu gihe Uganda yatsinze Tanzania kuri uyu wa Kabiri.
Muri uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu guhera saa 17:00, abangavu b’u Rwanda n’ubwo batsinzwe, ariko bagaragaje ko hari ibyo bamaze gukosora mu bwugarizi no kwisubiza imipira batakaje ndetse uyu munsi bahatanaga bakinjira mu bwugarizi bwa Uganda.
Ikipe y’u Rwanda yatsinze agace ka mbere k’uyu mukino ku manota 17-14 ndetse n’aka kabiri ku manota 16-15, bajya kuruhuka harimo ikinyuranyo cy’amanota ane (33-29).
Uganda yazamuye amanota yayo mu gace ka gatatu, aho abakinnyi bayo barebare barimo Majjuma Maria na Ajuma Regina bagoye cyane abakinnyi b’u Rwanda, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atatu mu gihe haburaga amasegonda 44 ngo aka gace karangire, Munezero ayakuramo ku isegonda rya nyuma, banganya 42-42.
Uganda yongeye gutangira agace ka kane iri hejuru, itsinda amanota icyenda u Rwanda rutarabona na rimwe mu minota hafi itanu ibanza.
Usanase Stacy Charlène yatsinze amanota abiri na Munezero Lamla atsinda andi atatu hasigaramo inyuranyo cy’amanota abiri, ariko Majjuma Maria wa Uganda yongeramo andi abiri.
Habura umunota umwe n’amasegonda 25, Umuhamya Ange Promesse yatsindiye u Rwanda amanota abiri, hasigaramo inyuranyo cy’amanota atatu, Uganda yongeramo andi manota ndetse umukino urangira irusha u Rwanda amanota umunani (63-55).
Maria Majjuma wa Uganda yatsinze amanota 31 muri uyu mukino mu gihe Munezero Lamla w’u Rwanda yatsinzemo amanota 17.
Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu, Mushumba Charles, yavuze ko iyi mikino idahagije kugira ngo ikipe izitware neza mu mikino y’Igikombe cya Afurika, ariko yishimira ko urwego rw’abakinnyi rugenda ruzamuka dore ko iyi mikino ibiri bamaze gukina ari ya mbere mpuzamahanga babonye.
Abangavu b’u Rwanda bazagaruka mu kibuga ku wa Kane, aho bazahura n’aba Tanzania mu mukino uzatangira saa 18:00 muri Petit Stade i Remera.
Uganda na Tanzania zizavamo ikipe imwe izabona itike y’imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda guhera tariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2019, aho umwanya u Rwanda ruzagira muri iyi mikino y’Akarere ka Gatanu nta gaciro gakomeye ufite mu guhatanira itike.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO