Mwinuka umaze kubaka izina rikomeye mu batoza ba Basketball mu Rwanda, yasubiye muri Patriots BBC yatoje imyaka ine (2015-2019), asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mutoza mu myaka ibiri yari amaze muri REG BBC yayihesheje ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka, gusa ntiyigeze yishimira uburyo yagirwaga umutoza wungirije iyo bajyaga mu mikino mpuzamahanga ya BAL (Basketball Africa League).
Mu myaka ine uyu mugabo w’Umunya-Tanzania yatojemo Patriots kugeza mu Ugushyingo 2019, yayihesheje ibikombe bitatu bya Shampiyona, irushanwa ryo Kwibuka n’irushanwa ry’Intwari. Yayihesheje kandi igikombe gitegura Shampiyona na bibiri bya Play-offs.
Nyuma yo gufasha Patriots BBC gutwara Shampiyona ku nshuro ya gatatu mu 2019, yayigejeje muri kimwe cya kabiri cy’imikino ya Basketball Africa League (BAL 2020).
Patriots yatangiye kwitegura umwaka mushya wa Shampiyona 2022-2023 uzatangira ku wa 13 Mutarama 2023 aho umukino wa mbere izawukina na Kigali Titans izaba ikina umwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!