Ibi babishingiraga ku gusoza nabi umwaka ushize ndetse n’imyiteguro y’umwaka mushya iyi kipe yagaragazaga.
Kera kabaye shampiyona yaje gutangira, Patriots yerekana ibitandukanye n’ibyo yatekerezwagaho mbere, maze itsinda amakipe yose harimo APR BBC ibitse igikombe giheruka ndetse na REG BBC bahora bahanganye.
Aganira n’itangazamakuru, Umutoza wa Patriots BBC, Henry Mwinuka yahishuye ibanga ryo kwiyuburura kw’iyi kipe.
Yagize ati “Nibyo umwaka ushize wari mubi kuri twe. Uyu (mwaka) rero nahisemo kugira ikipe nto y’abakinnyi 12 aho kuba 20 cyangwa barenga. Ibi rero bibafasha gukora cyane kuko aba ari bake.”
Yakomeje avuga ko akazi gakomeye yagakoze mu mitwe y’abakinnyi bityo bongera kugira imbaraga.
Ati “Ikindi nakoze mu bijyanye no mu mutwe cyane,mbereka ko bagomba gukina bameze nka bishimisha bagatsinda baryoherwa, bityo ntibishyireho igitutu cyo gukina bumva ko bahatanira igikombe.”
Yasoje avuga ko bataramenya niba bazongeramo abakinnyi bashya mu mikino yo kwishyura.
Ati “Kugeza ubu ntabwo turabimenya niba tuzongeramo abakinnyi ariko amahirwe menshi tuzabikora mu Mikino ya Kamarampaka.”
Patriots BBC yasoje imikino ibanza idatsinzwe bituma yicara ku mwanya wa mbere n’amanota 18 ku yandi. Ikurikiwe na APR BBC ifite 17 ndete na REG BBC iri ku mwanya wa gatatu.
William Perry ni umwe mu bafashije cyane iyi kipe kuko kugeza ubu ayoboye abandi mu gutsinda amanota atatu, aho amaze kuyatsinda inshuro 25, mu gihe ari nawe wa mbere mu gutanga imipira yavuyemo andi manota (52).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!