00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro FERWABA yakuye mu mwiherero yateguye muri Amerika

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 June 2024 saa 04:07
Yasuwe :

Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko umwiherero riheruka gutegura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzakemura ikibazo cy’ibyangombwa gikunze kuzitira abakinnyi bato mu makipe y’igihugu.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iri shyirahamwe ryateguye umwiherero witabiriwe n’abana 40 bari hagati y’imyaka 12 na 19 basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushakisha impano nshya zaba ziri mu bana bavukiye muri ibi bihugu bizwiho kuzamura impano zikomeye muri uyu mukino ku isi.

Visi Perezida Ushinzwe Tekinike muri FERWABA, Nyirishema Richard yatangarije IGIHE ko uyu mwiherero uzakemura ikibazo cy’ibyangombwa gikunda kugaragara mu makipe y’abato.

Yagize ati “Hari amategeko akunda kutugonga hamwe usanga ababyeyi aribo bafite ibyangombwa by’ubunyarwanda gusa bityo twajya kwitabaza abana babo mu makipe y’igihugu bikatugora cyane rimwe na rimwe ntibinakunde ariko ubu twizeyeko bizakemuka bityo bakajya batanga umusanzu wabo.”

Yakomeje avuga ko abitabiriye bagaragaje ubumenyi bityo batanga icyizere.

Ati “Mu bana twabonye bari mu byiciro bitatu. Hari kuva mu myaka 11-13, icyiciro cy’imyaka 14 na 15 ni benshi kandi bafite impano icyiza cy’abana b’inaha baba basanzwe bakina bafite ubumenyi.”

Icyakora abakobwa bitabiriye uyu mwiherero bari bake cyane, ibintu Nyirishema avuga ko byatewe n’impugenge ababyeyi bagize.

Ati “Abana bitabiriye ni 40 muri rusange ariko abakobwa bari bake cyane ababyeyi bari batarabyizera ariko twasoje igikorwa babyizeye ndetse biyemeza kuzakigaragaramo ubutaha.”

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomeza kubaho ndetse kikagezwa no mu bindi bice by’isi nk’i Burayi n’ahandi.

Uyu mwiherero witabiriwe n'abana 40 bari hagati y'imyaka 12 na 19
Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Mathilde Mukantabana ubwo yasozaga uyu mwiherero
Umutoza w'Amakipe y'Igihugu, Cheikh Sarr niwe wayoboye uyu mwiherero
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomereza mu bindi bice by'isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .