Umuhanzi J. Cole w’imyaka 36, yageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Mbere, umutoza mushya wa Patriots BBC, Alan Major, yemeje ko J. Cole azakinira iyi kipe mu irushanwa rya BAL.
Umunyamakuru wa ESPN, Marc J. Spears, yavuze ko itangazwa ry’isinyishwa rya J. Cole muri Patriots BBC rizaba ku wa Kane, iminsi itatu mbere y’itangira rya BAL.
J. Cole yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "Lights Please", "4 Your Eyez Only", "Lost Ones", "Crooked Smile" yafatanyije na TLC, "Before I’m Gone" n’izindi.
Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z’amadolari.
Mu mwaka wa 2018 ni bwo uyu mugabo w’abana babiri, yatangaje ko akunda umukino wa Basketball.
Bivugwa ko J. Cole azakinira Patriots BBC hagati y’imikino itatu n’itandatu uhereye k’uzahuza Patriots na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ku Cyumweru.
J. Cole yakinnye Basketball mu mashuri yisumbuye ya Sanford yo muri Carolina mbere yo kujya muri St. John’s. Nyuma yaho yatangiye gukurikirana iby’umuziki we ntiyongera kugaragara mu mukino uwo ari wo wose wo mu cyiciro cya mbere.
Patriots BBC iri mu itsinda rya mbere na GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, ni imwe mu makipe 12 azakina BAL igiye kuba bwa mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!