Yves Nkurunziza yamenyekanye nk’umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2006 ubwo yakinaga muri Cercle Sportif de Kigali yavuyemo mu 2009 ajya muri Kaminuza ya Ndejje muri Uganda.
Nyuma yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaje gutangira gutoza uyu mukino aho mu mwaka wa 2017 yabaye Umunyarwanda wa mbere uhawe impamyabumenyi yo gutoza izwi nka ‘USA Basketball Gold Coach License.’
Ubwo yatangiraga gutoza, Yves Nkurunziza yabwiye IGIHE ko bitoroshye kuba umukinnyi yajya gukina muri Amerika, ari nayo mpamvu hakenewe imbaraga no gushyira hamwe kugira ngo Abanyarwanda babishoboye, bagire amahirwe yo kwerekana impano zabo.
Yagize ati “Uburyo abakinnyi batoranywa hano muri Amerika bisaba ibintu byinshi, ari yo mpamvu usanga abana benshi bava mu Rwanda ariko bikarangira batabonye ibigo bakinira, abandi ntibazamuke mu cyiciro cyo hejuru.”
Yongeyeho ati “Twatangije ubu buryo kugira ngo ubyifuza wese abe yanyuramo ashyiremo amakuru ye, bityo bimufashe kuba yamenya amakuru y’amashuri (college) ashobora gukinamo, ndetse akaba yaboneraho agahabwa buruse yo gukina.”
Nkurunziza Yves yakomeje avuga ko uru rubuga rushyirwamo amakuru y’umukinnyi mu gihe cy’imyaka ibiri n’ine, mbere yo kwerekeza muri Amerika, aho agira amahirwe yo kuvugana n’abatoza b’amashuri atandukanye akina Shampiyona ya NCAA ikinwa na za College muri Amerika.
Mu byo abakinnyi bashyira kuri uru rubuga rwa ’pamojarecruitingandscoutingservices’ harimo ibijyanye n’imiterere yabo, indeshyo ndetse n’amashusho agaragaza uko bitwara muri uwo mukino muri iyo myaka ibiri itambutse.
Uwinjiye muri iyi porogaramu kandi akaba ashobora kubona andi makuru ajyanye n’ikigo yifuza kwerekezaho, bikamufasha gutoranya ahazaza he mu bijyanye n’amasomo.
Nkurunziza ati “Ni ibintu bigoranye gusobanura ariko abamaze kumenyera muri Amerika barabizi ko ari bwo buryo bwonyine bukoreshwa mu guhitamo abakinnyi bazakina muri NCAA mbere yo gukomereza muri NBA."
Kugeza ubu abakinnyi barimo Bella Murekatete, Furaha Cadeau De Dieu, Shema Osborn, Nkusi Arnaud na Kisa Enoch Kyeyune bari mu Banyarwanda bake bakina muri Shampiyona z’amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa hari icyizere ko uyu mubare wakwiyongera.
Uretse gutoza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nkurunziza ni Perezida akaba na nyiri ikipe ya Kigali Elite BBC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!