00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi w’Ikipe y’u Rwanda y’Abato muri Basketball na Nyina bitabye Imana

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 April 2026 saa 01:16
Yasuwe :

Kenrik Kabano wari ufite imyaka 18, wari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Abato ya Basketball, yitabye Imana aguye mu mpanuka yahitanye na nyina umubyara, Rosine Kabano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026, ni bwo abagize umuryango n’inshuti z’abitabye Imana batangaje amakuru y’akababaro kuri iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere.

Ni impanuka yabereye mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho umuryango wari utuye, ari na ho Kenrik Kabano yakiniraga Basketball.

Se wa Kenrik Kabano ari we Michael Kabano, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko umuryango we uri mu gahinda ko kubura umwana n’umugore.

Ati “Ku nshuti n’umuryango wanjye, Imana yisubije Rosine ari kumwe n’umwana wacu, Kenrik. Umugore wanjye n’umwana wacu, urumuri rwabo ruzahora mu mitima yacu. Mudusengere mutwereka urukundo, yaba njye Kelia, Kai, Mike n’umuryango muri rusange.”

Kenrik Kabano wavukiye muri Leta ya Ohio mu 2008, yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 16 mu irushanwa rya ‘2023 FIBA Africa Under-16 Boys’ Championship’.

Byari biteganyijwe ko ari umwe mu bari kwitabazwa muri mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina irushanwa ryo gushaka itike y’imikino ya Afrobasket.

Kenrik Kabano yari umukinnyi w'Ikipe y'u Rwanda y'abakiri bato muri Basketball
Kenrik Kabano yaguye mu mpanuka y'imodoka ari kumwe na nyina
Kenrik Kabano yari umukinnyi ufite ejo hazaza heza muri Basketball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages