00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa LeBron James arasatira gukina muri Shampiyona imwe na se

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 April 2024 saa 08:42
Yasuwe :

Umuhungu wa LeBron James usanzwe akina muri Shampiyona ihuza amashuri makuru, Bronny James, yamaze gutangaza ko umwaka utaha agomba kwinjira muri NBA agatangira gukina Shampiyona irimo Se.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024, ni bwo Bronny James yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza ko yamaze gufata umwazuro wo kujya mu bakinnyi bazahabwa amakipe muri NBA mu mwaka utaha.

Buri mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakorwa urutonde rw’abakinnyi bujuje ibisabwa bifuza gukina muri Shampiyona ya mbere ku Isi ya Basketball.

Buri kipe iba ifite uburenganzira bwo guhitamo babiri yifuza bityo nayo igahabwa uburenganzira bwo kubagurana cyangwa kubagurisha mu yandi makipe nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.

Bronny ni umwe mu bakinnyi bazatoranywamo abakina muri NBA umwaka utaha.

Yagize ati “Muri uyu mwaka nagize ibihe byiza n’ibibi ariko byose byagize uruhare mu buzima bwanjye bwa bw’ishuri ndetse n’ubw’umukinnyi. Nafashe umwanzuro wo kwinjira mu bakinnyi bazatoranywamo abajya muri NBA (NBA Draft) umwaka utaha ndetse n’uburenganzira bunyemerera kugurishwa.

“Mwarakoze cyane USC ku mwaka mwiza mwampaye, nkashimira umuryango wanjye, inshuti zanjye, abaganga, abakinnyi, abatoza ndetse n’abafana ku nkunga iyo ariyo yose.”

Mu Ukuboza 2023 ni bwo Bronny yongeye kujya mu kibuga nyuma y’amezi arenga ane yari yarahuye n’ikibazo cy’uburwayi bw’umutima bwamufashe ari mu myitozo.

Ku myaka 19 agiye muri Shampiyona asanze Se, LeBron Raymone James Sr.

LeBron James yashyizeho uduhigo twinshi harimo n’ako aherutse ko gutsinda amanota menshi muri NBA (40.017).

Bronny James agiye kwinjira muri Shampiyona ya NBA azahuriramo na Se, LeBron James wayanditsemo amateka
Bronny James yemeje ko yinjiye mu bakinnyi bifuza kugaragara muri NBA mu mwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages