Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya kabiri, umukino wa nyuma wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025 muri Petit Stade.
Amakipe yombi yatangiye umukino agendana mu manota cyane, agace ka mbere karangira Tigers BBC iyoboye n’amanota 21 kuri 18 ya REG BBC.
Mu gace ka kabiri, umukino washyushye amakipe yombi akomeza gutsindana ariko Icyishatse Herve agafasha Tigers kuyobora umukino.
Mu minota ya nyuma y’aka gace, Tigers yazamuye ikinyuranyo kigera mu manota 10 (39-29).
Igice cya mbere cyarangiye Tigers BBC yatsinze REG BBC amanota 41-31.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu ikuramo ikinyuranyo amakipe yombi anganya amanota 50-50.
Iyi kipe yakomeje gukina neza no gutsinda amanota menshi ibifashijwemo na Shyaka Olivier na Muhizi Prince.
Mu minota ya nyuma y’aka gace Tigers yikubise agashyi, karangira yongeye kuyobora umukino n’amanota 65 kuri 63 ya REG BBC.
Mu gace ka nyuma umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, amakipe yombi ikinyuranyo ari gito cyane ariko Tigers ikomeza kuyobora.
Irutingabo Fiston yatsinze amanota atatu y’ingenzi cyane mu masegonda ya nyuma, Tigers irushaho kwizera intsinzi.
Umukino warangiye Tigers BBC yatsinze REG BBC amanota yegukanye irushanwa rya Rwanda Cup 2025 ku nshuro ya mbere mu mateka.
Ikipe yegukanye iki gikombe ihagararira igihugu mu mikino ya Zone 5.
Amafoto: Umwari Sandrine


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!