Mu buryo busanzwe, Miami Heat ni yo yatoranyije Nate Ament, umukinnyi wakiniraga University of Tennessee, ku mwanya wa 13. Ni yo mpamvu ubwo izina rye ryahamagarwaga na Komiseri wa NBA, Adam Silver, yambaye ingofero ya Miami Heat. Ariko mu by’ukuri, nimero ya 13 yari yamaze kwinjira mu masezerano manini yohereje Giannis Antetokounmpo muri Miami Heat, bityo Ament ahita ajya muri Milwaukee Bucks.
Ibyo byabaye kubera ko Miami Heat yari imaze kumvikana na Milwaukee Bucks ku igurana rikomeye ryohereje Giannis Antetokounmpo na Bobby Portis muri Miami. Mu byo Bucks yahawe harimo Tyler Herro, Kel’el Ware, Jaime Jaquez Jr., Kasparas Jakucionis, amahitamo ya draft zizaba mu gihe kiri imbere, ndetse n’umukinnyi wa 13 muri draft y’uyu mwaka. Ayo mahitamo ni yo Miami yakoresheje itora Ament, ariko umukinnyi ahita yerekeza muri Milwaukee.
Ibi ni ibintu bikunze kubaho muri NBA Draft. Ikipe ishobora gutoranya umukinnyi ku izina ryayo kuko amasezerano ataremezwa burundu ku rwego rwa NBA, ariko uburenganzira bw’uwo mukinnyi bukaba bwamaze kujya mu yindi kipe. Ni yo mpamvu Ament yabanje kugaragara nk’umukinnyi wa Miami, nyuma akambara ingofero ya Bucks.
Ament yagiye muri Milwaukee mu gihe iyi kipe itangiye ubuzima bushya nyuma ya Giannis, wari umaze imyaka ari ishusho y’iyi kipe. Bucks yahise itora na Brayden Burries ku mwanya wa 10, bivuze ko aba bombi bazaba mu nkingi z’umushinga mushya wo kongera kubaka ikipe.
Uyu musore w’imyaka 19 afite metero 2,08, akaba akinira imbere no ku ruhande. Muri Tennessee, yakinnye imikino 35 yose atangira mu kibuga, atsinda impuzandengo y’amanota 16,7, afata rebounds 6,3, atanga n’imipira n’ibura 2,3, anakora steal 1,0 ku mukino. Yatsinze 39,9% by’imupira yose yagerageje na 33,3% n’amipira ya kure.
Yatsinze amanota 584 mu mwaka umwe, aba uwa gatatu mu bakinnyi b’abanyeshuri bashya ba Tennessee batsinze menshi kurusha abandi.
Ament yavuze ko atabifata nk’igitutu gikomeye, ahubwo ari amahirwe. Yagize ati “Hari inkweto nini zo kwinjiramo muri Milwaukee, ariko mbibona nk’amahirwe kurusha kubifata nk’igitutu.”
Kuri siporo y’u Rwanda, iyi ni inkuru ikomeye. Nyuma ya Frank Ntilikina, watowe na New York Knicks mu 2017, Nate Ament abaye undi mukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda winjiye muri NBA Draft.
Ubwo yatoranywaga, yari yambaye ikote ry’umukara, imbere harimo amagambo agira ati “Visit Rwanda”.
Nate Ament is selected 13th overall by the @MiamiHEAT in the 2026 NBA Draft!
Watch on ABC & ESPN. pic.twitter.com/8LuWumorQn
— NBA (@NBA) June 24, 2026
"They mean so much to me and I'm proud to represent them on the inside of my jacket."
Nate Ament will proudly be repping Rwanda inside of his suit jacket for tonight's NBA Draft.
Watch the First Round of the 2026 NBA Draft tonight at 8:00pm/et on ABC & ESPN! pic.twitter.com/vUvGl5RJ8x
— NBA Future Starts Now (@nbafuturenow) June 23, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!