00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shooting Touch yafashije abarenga 250 gusobanukirwa uruhare rw’abagore muri Siporo ku munsi wabahariwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 10 March 2026 saa 07:04
Yasuwe :

Umuryango wa Shooting Touch ukoresha siporo ya basketball mu guteza imbere abagore n’urubyiruko mu bice bitandukanye by’igihugu, wizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 7, Werurwe 2026 umuryango “Shooting Touch” wafashije abagore bo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima kwizihiza Umunsi wabo, usiga abitabiriye uwo munsi barenga 250 basobanukiwe uruhare rw’umwari n’umutegarugori muri Siporo.

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umugore, ukaba wari wahariwe imibereho myiza n’ibyishimo by’umuryango.

Ni muri urwo rwego Umuryango “Shooting Touch” wateguye igikorwa cyo kwizihiza uruhare rwabakobwa n’abagore muri siporo binyuze mu mukino wa Basketball, hakinwa imikino y’ibyiciro by’abakobwa, abahungu ndetse n’abagore bo mu mirenge ya Rilima na Mayange.

Mu mikino yabaye Rilima yatsinze Mayange mu batarengeje imyaka 13 amanota 12-9, yongera gutsinda mu batarengeje imyaka 18 ku manota 10-3, naho mu bagore Mayange irigaranzura itsinda amanota 6-5. Usibye imikino yahuje ibi byiciro kandi, abitabiriye uyumunsi bagize amahirwe yo gupimwa indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, Diabetes n’izindi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Shooting Touch mu Karere ka Bugesera, Uwineza Solange, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije gufasha abagore kongera kwigirira icyizere ariko badasize n’urubyiruko.

Ati “Iki gikorwa kigamije guteza imbere uburinganire hagati y’abakobwa n’abahungu, guteza imbere urubyiruko no gushishikariza Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza. Binyuze muri Basketball, turashaka guha urubyiruko n’abagore amahirwe yo kwiyizera, kwitoza kuba abayobozi no kugira ubuzima bwiza.”

Umuryango wa Shooting Touch watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ugera mu karere ka Bugesera mu mwaka wa 2019. Umaze kuzamura impano nyinshi za Basketball mu bakobwa n’abahungu nka Akaliza Nelly, Mutabazi Pacifique, Nkundwa Thierry, Rutayisire Imani n’abandi.

Amakipe yitwaye neza yahawe ibikombe
Abagore 70 bapimwe indwara zitandura
Umuryango Shooting Touch wahuje Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore no gukora siporo
Umunsi w'Abagore wizihijwe hakinwa imikino ya Basketball
Uwineza Solange ushinzwe ibikorwa muri Shooting Touch yavuze ko intego ari ugufasha abagore kugira imibereho myiza
Umuryango Shooting Touch umaze imyaka ine ukorera mu Karere ka Bugesera
Abahungu na bo bahawe umwanya wo gukina
Imikino yabaye yahuje abatuye mu mirenge ya Rilima na Mayange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages