Kimwe n’ibindi bikorwa byose by’imikino, Shampiyona ya Basketball mu Rwanda mu bagabo no mu bagore, yahagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus guhera muri Werurwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri, habaye inama y’Inteko Rusange idasanzwe, yari igamije kwiga uburyo Shampiyona yasubukurwamo.
Hemejwe ko Shampiyona ya 2019/20 iterwa inkunga na Banki ya Kigali, ihagararira aho yari igeze noneho uburyo amakipe akurikirana bikagenwa hagendewe ku manota ikipe yari ifite, akagabanywa n’imikino yari imaze gukina.
Hemejwe ko kandi amakipe umunani ya mbere mu bagabo azagabanywa mu matsinda abiri; amakipe abiri ya mbere azatandukanywa, andi hazabanza kuba tombora mu gihe mu bagore ho, amakipe ane ya mbere azahita akina ½.
Uyu mwaka nta play-offs zizakinwa, ahubwo hazaba imikino ya ½ n’iya nyuma muri buri cyiciro, hakinwa umukino umwe gusa.
Mu makipe y’abagabo, buri kipe izahura n’indi biri kumwe mu itsinda, abiri ya mbere muri buri tsinda azabone itike ya ½ mu gihe mu bagore, buri kipe izahura n’indi mu cyiciro cya mbere, uko akurikirana aribyo bitanga uko azahura muri ½, aho ikipe ya mbere izahura n’iya kane.
Hemejwe ko amakipe yose ahawe ibyumweru bitatu byo kwitegura, akazakora imyitozo hagati ya tariki ya 25 Nzeri n’iya 15 Ukwakira 2020.
Ku wa 16 Ukwakira, abakinnyi bose, abandi bo muri buri kipe n’abasifuzi, bose bazajya hamwe mu mwiherero bapimwe icyorezo cya Coronavirus.
Hagati ya tariki ya 18 n’iya 20 Ukwakira 2020 nibwo hazaba imikino y’amatsinda mu gihe ku wa 22 Ukwakira hazakinwa imikino ya ½ naho umukino wa nyuma ube ku wa 24 Ukwakira.
Ubu buryo FERWABA yakoresheje mu gusubukura amarushanwa yayo, ni nk’ubwakoreshejwe na NBA mu gusubukura Shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nyakanga, aho amakipe yose aba hamwe, imikino yose ikabera mu kigo cya ESPN Sports Complex i Disney muri Florida.
Uko amakipe akurikiranye mu bagore:
- RP IPRC Huye
- THE Hoops
- Ubumwe BBC
- APR BBC
- GSMR Rwaza
- UR Huye
Amakipe umunani ya mbere mu bagabo:
- REG BBC
- APR BBC
- Patriots
- Espoir BBC
- RP IPRC Kigali
- RP IPRC Huye
- UGB
- RP IPRC Musanze



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!