Uyu mukino wa ½ wabereye muri National Indoor Stadium y’i Beijing mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2026.
RSSB Tigers yatangiye ikina neza, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota umunani (30-22) habura iminota ibiri ngo agace ka mbere karangire, ariko G League United yihagararaho binyuze mu mikinire yihuse no gutsinda amanota menshi, karangira iyi kipe yo muri Amerika iri imbere n’amanota 31 kuri 30 ya RSSB Tigers.
Mu gace ka kabiri, ikipe yo muri Amerika yakomeje kongera ikinyuranyo, itsinda amanota 25 mu gihe RSSB Tigers yatsinzemo 23, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka G League United iri imbere n’amanota 56-53.
Nyuma yo gusubira mu kibuga, G League United yakomeje kwigaragaza cyane mu gace ka gatatu yatsinzemo amanota 29 kuri 17 ya RSSB Tigers, bituma itangira agace ka nyuma ifite amahirwe menshi yo gutsinda kuko hari hagezemo ikinyuranyo cy’amanota 15 (70-85).
Mu gace ka kane, RSSB Tigers yagerageje kugaruka mu mukino, itsinda amanota 25, ariko G League United na yo ikomeza kongera ikinyuranyo, umukino urangira itsinze RSSB Tigers amanota 114-95.
Lester Quinones wa G League United ni we watsinze amanota menshi (29) muri uyu mukino mu gihe umukinnyi wa RSSB Tigers watsinze menshi ari Craig Randall II winjije 25.
Nubwo RSSB Tigers itabonye itike yo gukina umukino wa nyuma, kuri ubu iracyafite amahirwe yo kugera ku mateka ya Al-Ahli SC yo muri Libya yabaye ikipe ya mbere yo muri Afurika yasoreje mu myanya itatu ya mbere mu 2025.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzaba ku wa 27 Nzeri 2026, RSSB Tigers izahura n’ikipe itsindwa hagati ya Rytas Vilnius yo muri Lithuania na Club Atletico Boca Juniors yo muri Argentine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!