Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, aho iyi kipe yahagurutse kuri Club Rafiki yerekeza kuri Kigali Convention Centre inyuze Kimisagara, Nyabugogo, Muhima, City Center, Sopetrade na Remera.
Aka karasisi kandi kitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro n’abandi.
Mu ijambo rye, Perezida wa RSSB Tigers, Shyaka Francis, yavuze ko intego ari ukuzitwara neza mu marushanwa mpuzamigabane.
Ati “Narishimye n’ubu ndakishimye kuko twabashije gukora amateka ariko ndanashimira abadufashije bose. Tugiye kwitegura FIBA Intercontinental Cup kandi twizeye ko naho tuzitwara neza.”
Hagumintwari Steven we yagaragaje ko icyafashije RSSB Tigers kwegukana igikombe ari uko abakinnyi bari bamenyeranye.
Ati “Icyahindutse uyu mwaka ni uko abakinnyi b’Abanyarwanda twari tumaze kumenyerana n’abanyamahanga bari beza bakoze ikinyuranyo. Ubu twagaragaje ko byose bishoboka n’abandi bakwizera ko bazabigeraho.”
RSSB Tigers izahagararira Umugabane wa Afurika muri FIBA Intercontinental Cup izabera mu Bushinwa muri Nzeri 2026.
Amafoto: Kwizera Herve& Cyubahiro Key



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!