00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB Tigers yakoze akarasisi yerekana Igikombe cya BAL 2026 (Amafoto na Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 June 2026 saa 09:18
Yasuwe :

RSSB Tigers iheruka kwegukana BAL 2026 itsinze Petro de Luanda, yakoze akarasisi kazenguruka Umujyi wa Kigali yerekana iki gikombe, cyegukanwe ku nshuro ya mbere n’ikipe yo mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, aho iyi kipe yahagurutse kuri Club Rafiki yerekeza kuri Kigali Convention Centre inyuze Kimisagara, Nyabugogo, Muhima, City Center, Sopetrade na Remera.

Aka karasisi kandi kitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro n’abandi.

Mu ijambo rye, Perezida wa RSSB Tigers, Shyaka Francis, yavuze ko intego ari ukuzitwara neza mu marushanwa mpuzamigabane.

Ati “Narishimye n’ubu ndakishimye kuko twabashije gukora amateka ariko ndanashimira abadufashije bose. Tugiye kwitegura FIBA Intercontinental Cup kandi twizeye ko naho tuzitwara neza.”

Hagumintwari Steven we yagaragaje ko icyafashije RSSB Tigers kwegukana igikombe ari uko abakinnyi bari bamenyeranye.

Ati “Icyahindutse uyu mwaka ni uko abakinnyi b’Abanyarwanda twari tumaze kumenyerana n’abanyamahanga bari beza bakoze ikinyuranyo. Ubu twagaragaje ko byose bishoboka n’abandi bakwizera ko bazabigeraho.”

RSSB Tigers izahagararira Umugabane wa Afurika muri FIBA Intercontinental Cup izabera mu Bushinwa muri Nzeri 2026.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n'Umuyobozi wa RSSB, Regis Rugemanshuro bishimiye igikombe
Antino Jackson yereka abana bo kuri Club Rafiki igikombe
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro yagaragaje ko iyi kipe izegukana ibindi bikombe byinshi
Akanyamuneza kari kose kuri Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire
Imodoka Tigers yagenzemo
Axel Mpoyo asinyira umwana ku mwambaro
Ntore Habimana asinyira abana bakinira Basketball kuri Club Rafiki
Mbere yo gutangira akarasisi hafashwe ifoto y'urwibutso
Abafana bari babucyereye
Umutoza wa RSSB Tigers, Henry Mwinuka ateruye igikombe aheruka kwegukana
Bizimana Paul ni umwe mu bafashije Tigers kwegukana igikombe
Ubwo RSSB Tigers yari igeze ku Gisimenti
RSSB Tigers yasengurutse umujyi yerekana igikombe cya BAL
Perezida wa RSSB Tigers, Shyaka Francis, afata ifoto y'urwibutso
Ubwo RSSB Tigers yanyuraga i Nyabugogo
Akarasisi kamanuka ku Kimisagara
Teafale Lenard Jr ni umwe mu bagize uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi
Teafale Lenard Jr yari yitwaje impeta yahawe buri mukinnyi wegukanye BAL
Ntore Habimana yari yishimye bikomeye

Amafoto: Kwizera Herve& Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages