00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB Tigers yabonye intsinzi ya mbere muri BAL imbere ya Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 22 May 2026 saa 10:25
Yasuwe :

RSSB Tigers BBC yo mu Rwanda yatangiye neza imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL 2026), itsinda FUS Rabat yo muri Maroc amanota 95-72, mu mukino wakurikiwe n’abarimo Perezida Kagame.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026, ni bwo muri BK Arena hatangiye kubera imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2026), ryakinirwaga mu Rwanda ku nshuro yaryo ya gatandatu.

Umukino wabanje wahuje ASC Ville de Dakar na Al Ahly, urangira ikipe yo muri Sénégal itsinze iyo mu Misiri amanota 93-90, hakurikiraho uwari utegerejwe na benshi wahuje RSSB Tigers yo mu Rwanda na FUS Rabat yo muri Maroc, dore ko muri BK Arena harimo abagera ku 6.264.

Mbere y’uko uyu mukino utangira, habaye ibirori byo gususurutsa abari muro BK Arena yari yuzuye , binyuze mu mikino itandukanye n’imbyino bya Mashirika.

Agace ka mbere k’umukino, Ntore Habimana na Leonard Craig Randall II bafashije RSSB kubona amanota menshi, karangira batsinze FUS Rabat amanota 24-13.

Kuany Atem Kuany na Ilias Aqboub ba FUS Rabat bagerageje kuyifasha mu gace ka kabiri kugira ngo bagabanye ikinyuranyo, ariko ntibyakunda igice cya mbere na cyo kirangira RSSB ikiyoboye ku manota 45-36.

Nyuma y’iki gice hakurikiyeho umuhanzi w’Umunya-Kenya Bien-Aimé Baraza uzwi nka Bien Aimé, akaba umwe mu bagezweho muri Afurika y’Iburasirazuba, wasusurukije abafana mu ndirimbo ze zirimo ‘Finale’ iri mu zikunzwe muri iki gihe.

RSSB Tigers BBC yakomeje kwitwara neza isoza agace ka gatatu ikiyoboye FUS Rabat ku manota 71-59, ariko mu ka kane itangira yasubiye inyuma kubera amakosa menshi byatumaga FUS Rabat ishaka kugabanya ikinyuranyo cy’amanota.

Gusa ntibyayikundiye kuko umurindi w’abafana ba RSSB Tigers BBC watumye igaruka mu mukino, ihita itsinda FUS Rabat n’agace ka kane ku manota 95-72, yegukana umukino wayo wa mbere.

Leonard Craig Randall II wa RSSB Tigers BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yinjije amanota 38 wenyine. Mugenzi we Mangok Mathiang we yakoze Rebound nyinshi, aho yakoze 15.

Imikino izakurikiraho ni uwa Club Africain yo muri Tunisia izahura na Al Ahly Ly yo muri Libya, saa Cyenda z’Umugoroba, nurangira hakurikireho Atlético Petróleos de Luanda yo muri Angola izahura na Dar City yo muri Tanzania.

BK Arena ni imwe mu nyubako z'imyidagaduro zigezweho muri Afurika
Abafana bageze muri BK Arena mbere y'uko umukino utangira
Hari abafashe amafoto y'urwibutso
Abafana bazindutse bashaka kureba imikino
RSSB Tigers izasubira mu kibuga ku Cyumweru
ASC Ville de Dakar Basketball yatsinze Al Ahly
Irushanwa rya BAL ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu ryikurikiranya
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall; Komiseri Wungirije muri NBA, Mark Tatum; Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi batangije irushanwa ku mugaragaro
Abakinnyi ba RSSB Tigers bari kujya inama mbere yo guhura na FUS Rabat
Abakinnyi ba FUS Rabat bari kujya inama mbere yo gutangira umukino
Abakinnyi ba FUS Rabat bari kujya inama mbere yo gutangira umukino
RSSB Tigers yayoboye umukino mu duce twose
Mouhamadou Diagne wa FUS Rabat ari gutsinda amanota
Perezida Kagame yakurikiye umukino wa RSSB Tigers na FUS Rabat
Masai Ujiri yavuze yakurikiye uyu mukino
FUS Rabat yatsinzwe na RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda mu irushanwa
Abafana ba RSSB Tigers BBC bayibaye inyuma
Bien-Aimé Baraza yanyujijemo aranabyina
Bien-Aimé Baraza yaririmbiye abakunzi ba Basketball
Abanyarwanda bari bashyigikiye RSSB Tigers
FUS Rabat yatsinzwe umukino wa mbere muri BAL 2026
Craig Randall yitwaye neza muri uyu mukino

Amafoto: Rusa Prince & Umwali Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages