00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG BBC ntizitabira ‘East Africa Basketball Champions Cup’

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 November 2024 saa 12:53
Yasuwe :

REG BBC yatangaje ko itazitabira irushanwa rishya ‘East Africa Basketball Champions Cup’ riteganyijwe mu Ukuboza i Nairobi muri Kenya.

Iri rushanwa ryasimbujwe Zone V yari imenyerewe mu rwego rwo guha amahirwe no kongerera imikino amakipe atitabiriye Basketball Africa League (BAL).

Iri rushanwa niryo ryatumye umwaka ushize, Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ritangiza Rwanda Cup kugira ngo ikipe yayegukanye ijye iserukira igihugu muri iri rushanwa.

APR BBC yegukanye iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere ariko ntiyemerewe kujya muri East Africa Basketball Champions Cup kuko yanegukanye Igikombe cya Shampiyona biyihesha kuzitabira BAL.

Bivuze ko REG BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma ari yo igomba kujya muri iri rushanwa.

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Siporo muri REG, Geoffrey Zawadi yabwiye IGIHE ko iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu itazitabira iri rushanwa kuko yashyize imbaraga mu bakobwa n’abo bazitabira Africa Women’s Basketball League mu Ukuboza 2024.

Yagize ati “Oya ntabwo tuzitabira kuko twashyize imbaraga mu bakobwa nabo bazajya muri AfroBasket ejo bundi.”

Amakuru IGIHE yamenye, ni uko REG BBC itaramenyesha FERWABA ko itazitabira iri rushanwa.

Kugeza ubu, ntiharatangazwa amatariki nyirizina rizaberaho gusa ikizwi nuko ari mu Ukuboza 2024, rikazabera muri Kenya.

REG BBC ntabwo izitabira East Africa Basketball Champions Cup
REG BBC yatsinzwe na APR BBC ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .