Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wabereye muri ’Norrsken Kigali House’ ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Gicurasi 2024.
Wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie; Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss; Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi; Perezida wa FIBA Afrique, Anibal Manave; Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall; Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré n’abandi batandukanye barimo abakinnye muri NBA nka Luol Deng na Joakim Noah.
Amasezerano yasinywe n’impande zombi agamije guteza imbere uruganda rwa siporo mu Rwanda, azibanda ku nkingi eshatu zirimo gufasha Patriots BBC kubaho kinyamwuga, kuzamura impano z’abakiri bato no gukurura abashoramari binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Ikipe ya Patriots BBC yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu y’ubufatanye na Banki y’Igihugu y’Iterambere (BRD).
Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu biyakubiyemo harimo kubakira iyi kipe “Gymnase”. pic.twitter.com/3NbOEoMBYX
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 28, 2024
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Sayinzoga Kampeta, yavuze ko bishimiye gufatanye n’Ikipe ya Pariots BBC kugira ngo bashyigikire ishoramari rikorwa n’abayirimo ku giti cyabo hagamijwe kuzamura siporo mu Rwanda no gufatanya na Guverinoma muri gahunda yo kuzamura iki gice.
Ati "Twishimiye gutangiza umubano wacu n’Ikipe ya Patriots BBC nk’umufatanyabikorwa wayo mu iterambere. Nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda, BRD ishyigikira abashoramari ku giti cyabo mu byiciro bitandukanye birimo na siporo. Muri ubu bufatanye, BRD izunganira ishoramari ryakozwe na Guverinoma mu bikorwaremezo bya Basketball hagamijwe guhuriza hamwe impano zikizamuka."
Yongeyeho ko mu bindi byatumye bahitamo gukorana na Patriots BBC ari uko ari ikipe y’ibikombe aho kugeza ubu imaze kwegukana Shampiyona inshuro enye mu myaka 10 ndetse ikaba ikundwa n’abafana benshi, bikiyongeraho kuba babona ishobora kubafasha kugera ku ntego zabo.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Patriots BBC, Ndamage Clément, yavuze ko ubu bufatanye bugiye gufasha iyi kipe kongera gukomera ndetse bizeye ko mu mwaka utaha bazongera gukina Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rihuza amakipe y’ibihangange muri Afurika.
Ati "Ubu bufatanye na BRD buhura n’icyerekezo cyacu cyo gukoresha Basketball mu kongerera urubyiruko ubushobozi, tuzamura impano muri uyu mukino. Inkunga yabo ntizakomeza ikipe yacu gusa, ahubwo izagira n’akamaro ku muryango Nyarwanda ndetse igire ingaruka nziza ku bukungu rusange."
Mu ijambo rye kandi, Ndamage yagize ati "Mu myaka 10 ishize, ni twe kipe ifite ibigwi bigaragara kuko twatwaye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball inshuro enye. Ni twe kipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba yageze muri 1/2 cya BAL. Nabihamya ko BAL idukumbuye. Ni ahacu ho kongera gushimisha Abanyarwanda kandi navuga ko tugiye gukora cyane ku buryo mu mwaka utaha twakongera gukina iri rushanwa."
Perezida wa Patriots BBC, Ndamage Clément, yavuze ko bafite intego yo kongera guha ibyishimo Abanyarwanda ku buryo mu mwaka utaha bazongera kugaragara mu Irushanwa rya Basketball Africa League.
Patriots yitabiriye BAL mu 2021 ndetse kugeza ubu ni yo kipe rukumbi yo muri Afurika… pic.twitter.com/TW7QsOzhDf
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 28, 2024
Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, bombi bashimye ubu bufatanye bwa BRD na Patriots BBC, bashimangira ko buhura neza n’intego z’iri rushanwa Nyafurika zo gufasha amakipe kubaho kinyamwuga no gukomera kugira ngo abashe kwitwara neza ku rwego rw’Umugabane.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubu bufatanye bw’impande zombi buzahesha Ikipe ya Patriots BBC kubaka inzu y’imikino n’imyidagaduro (Gymnase).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!