Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 28 Kamena 2024 muri Lycée de Kigali.
Ni umukino Patriots yagiye gukina yifuza kwisubiza umwanya wa mbere, mu gihe Espoir yo yifuzaga gukomeza gushimangira ko izasoreza mu makipe ane ya nyuma.
Uyu mukino watangiye wihuta cyane amakipe yombi atsindana, bidatinze agace ka mbere karangira Patriots iyoboye umukino n’amanota 21 kuri 19 ya Espoir BBC.
Iyi kipe y’i Nyamirambo yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, abarimo Nato Ronald na Omega Ngaifei bayifasha gutsinda.
Ku rundi ruhande, Ndizeye Dieudonné na William Perry bafashaga Patriots gutsinda ndetse no kuyobora umukino ku kinyuranyo gito cyane.
Iyi kipe yakomeje gukina neza, igice cya mbere kirangira Patriots iyoboye umukino n’amanota 40 kuri 34 ya Espoir BBC.
Agace ka gatatu Patriots yagatangiye neza ikomererezaho ariko uko umukino wagendaga abakinnyi bayo bagiraga amakosa menshi.
Ndizeye yagize amakosa ane, bityo asohorwa mu kibuga mu rwego rwo kwirinda ko yuzuza atanu. Mu mpera z’abantu gace Frank Kamdoh yagize imvune ajyanwa kwa muganga.
Agace ka gatatu karangiye Patriots yongereye ikinyuranyo kigera mu manota 11 (63-52).
Agace ka nyuma Espoir BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko Perry ntiyayorohera.
Umukino warangiye Patriots yatsinze Espoir BBC amanota 80-65 ikomeza agahigo ko kudatsinda, inisubiza umwanya wa mbere n’amanota 26.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi, REG BBC yanyagiye Kigali Titans amanota 122- 87 mu mukino Pitchou Manga yatsinzemo amanota 40.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024, Shampiyona irakomeza aho Tigers BBC irakina na Inspired Generation saa Cyenda, mu gihe Orion BBC izakira APR BBC saa 17:30.













Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!