Mu ntangiriro z’iyi shampiyona, impugenge zari zose ku bakunzi b’iyi kipe ikundwa n’abatari bake kubera uko yari yasoje umwaka ushize iterwa mpaga na Espoir BBC mu Mikino ya Kamarampaka.
Icyakora iyi kipe yarisuganyije yongera kugira imbaraga ndetse kuva yakwicara ku mwanya wa mbere ntabwo irawutakaza.
IGIHE yaganiriye n’Umunyamakuru wa Ground Sports akaba n’umwe mu bakurikirana cyane Basketball y’u Rwanda, Munyeshuri Evode agaruka ku bikomeje gufasha iyi kipe kwitwara neza.
Uyu mugabo avuga ko Patriots yitwaye neza ku isoko ryo kugura abakinnyi imbere mu gihugu no hanze.
Ati “Patriots yaguze umukinnyi mwiza w’imbere mu gihugu (Frank Kamndoh) uyu musore ni mwiza cyane kuri rebound zose kandi yabigaragaje ubwo yabihemberwaga muri shampiyona ishize. Ikindi gikomeye ni ukugura William Perry umwe mu bakinnyi bamenyereye Afurika na shampiyona y’u Rwanda muri rusange.”
Yakomeje ati “ Abo bakinnyi bagiye basanga abandi beza basanzwe muri iyi kipe ndetse banafite uburambe nka Ndizeye, Hagumintwari na Kenny Gasana.”
Munyeshuri akomeza avuga ko ibi byiyongeraho umutoza Henry Mwinuka wa mbere muri iyi shampiyona.
Ati “Ikindi gikomeye Patriots ifite ni umutoza Henry Mwinuka umaze gutwara ibikombe bitanu bya shampiyona bivuze ko ayizi cyane. Kongeraho ubuyobozi buba inyuma y’ikipe yabo uko byagenda kose ndetse bwanatanze ubutumwa ubwo bwasinyaga amasezerano na BRD.”
Patriots BBC ntiratsindwa mu mikino 14 imaze gukina muri shampiyona. Iyi kipe yakoze akazi gakomeye ko kwitsindira abo bahanganiye umwanya wa mbere aribo APR BBC na REG BBC mu mikino ibanza biyihesha kuziyobora yemye.
Mu mikino ine isigaye ngo shampiyona isanzwe irangire, Patriots izasura Inspired Generation tariki 21 Nyakanga, izakurikizeho kwakira UGB tariki 28 Kanama 2024.
Imikino ibiri ya nyuma izayuhuza n’abakeba, aho kuya 4 Nzeri izakira APR BBC, izasoze isura REG BBC tariki 7 Nzeri 2024.
Amakipe ane ya mbere muri shampiyona azahita atangira Imikino ya Kamarampaka iteganyijwe gutangira tariki 13 Nzeri 2024.
Kugeza ubu, Patriots iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 28, ikurikiwe na APR BBC ifite 27, REG BBC ifite 25 ndetse na Tigers BBC ya kane n’amanota 23.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!