Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026, nibwo Ikipe ya Patriots BBC yatangaje ko yahaye ikaze uyu mukinnyi wakunze kwigaragaza mu mikino y Basketball Africa League.
Patriots BBC iri kwitegura imikino ya Kamarampaka ya Shampiyona y’u Rwanda izatangira ku wa 5 Kanama 2026, aho izahura na REG BBC muri ½.
Patriots BBC ni imwe mu makipe yitwaye neza mu mikino isanzwe ya shampiyona, aho yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 29, inyuma ya APR BBC ifite 30.
Kugira ngo iyi kipe yongere kwitwara neza muri iyi mikino, yongeyemo Obadiah kugira ngo azafatanye na yo gusezerera REG BBC, hanyuma igere ku mukino wa nyuma.
Obadiah Arthur Noel w’imyaka 27, yavukiye i Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yageze mu Rwanda mu 2024 ubwo yari yitabiriye imikino ya BAL mu 2024.
Impano ye yo gukina Basketball yatangiye kugaragara cyane ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri St John, akomereza muri Tuscarora High School ari naho yigaragarije cyane byatumye yegukana Igikombe cy’Umukinnyi Mwiza w’Umwaka.
Mu 2021 yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga, ndetse yari umwe mu bagomba gukorerwa draft akajya muri NBA ariko ntibyakunze, ahita ajya muri NBA G-League, aho yakiniye Raptors 905 ishamikiye kuri Toronto Raptors yo muri NBA.
Mu 2022 yakiniye Westchester Knicks ishamikiye kuri New York Knicks yo muri NBA, mbere y’uko ajya APR BBC yamwitabaje ku nshuro yayo ya mbere mu 2024 ubwo yari yitabiriye imikino ya BAL.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!