00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR BBC ntiyemeranya na FERWABA ku bihano byafatiwe Mpoyo na Ntore

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 July 2026 saa 10:35
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru wa APR BBC, Salongo Eric, yavuze ku kibazo cyo guhagarika abakinnyi bayo, Axel Mpoyo na Ntore Habimana, yerekana ko FERWABA itakurikije amategeko mu gufata umwanzuro.

Mu kwezi gushize, ku itariki ya 22 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryashyize hanze itangazo ry’imyanzuro yafatiwe Ntore na Mpoyo.

Aba bombi bahagaritswe umwaka wose mu bikorwa bya Basketball nyuma y’icyemezo cy’uko banze kwemera ubutumire mu Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ‘FIBA Basketball World Cup African Qualifiers’ kandi bararekuwe n’amakipe yabo.

Salongo Eric yasobanuye ko barekuye abakinnyi, ndetse bakagera n’aho imyitozo y’Ikipe y’Igihugu yabereye ariko bagafatirwa ibihano bihabanye n’amategeko.

Ati “Mu buryo twakiriyemo ibihano harimo igihirahiro. Abakinnyi ntabwo bigeze banga kwitabira. Iki kibazo kivuka nka APR twaracecetse kuko habayemo kwiruka mu gufata umwanzuro.”

“Abakinnyi APR BBC yari yabaretse ngo bagere ku kibuga ku itariki ya 20 Kamena. Nubwo batakoze imyitozo ariko icyo gihe bari bahari. Ni ikimenyetso cy’uko bumviye ikipe yabo yabarekuye. Gusa ariko bari bafite ibibazo by’ubuzima.”

Avuga ko APR BBC itamenye impamvu ibintu byihuse cyane mu gufata umwanzuro, aho kubifatira umwanya ngo basuzume.

Salongo aganira na RBA yakomeje ati “Nka APR BBC dusanga FERWABA yarakoze amakosa muri iki kibazo kuko yakoze ibihabanye n’ibyemeranyijwe mu Nteko Rusange, kuko yavuganye n’abakinnyi mu buryo bw’ako kanya hirengagijwe uruhare rw’ikipe bakinira.”

Yakomeje ati “Mu ikipe twafatiye abakinnyi ibihano ko bagiye kuvugana na Federasiyo batatumenyesheje. Yari inshingano ya Federasiyo, kuduhamagara mu nama yatumiwemo abakinnyi nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange.”

APR BBC yegereye FERWABA isabira imbabazi abakinnyi kugira ngo bakomorerwe, ariko hakazanakurikizwa amategeko kuko abakinnyi bahaniwe amakosa batakoze.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yandikiye FERWABA inshuro eshatu idasubizwa, ariko indi nshuro isabwa ko ku itariki 8 Nyakanga, hateganyijwe inama izahuza impande zombi mu gukemura ikibazo.

Mu makosa abakinnyi bakoze, APR BBC ibona ko harimo kudakora imyitozo mu Ikipe y’Igihugu, no kujya muri Federasiyo bagasaba amafaranga, nubwo bitafatwa nk’ikosa igihe umuntu abajije uko azahembwa.

Ntore Habimana yahagaritswe muri Basketball y'u Rwanda
Axel Olenga Mpoyo yahanwe na FERWABA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages