RSSB Tigers yegukanye iri rushanwa ku wa 31 Gicurasi 2026 ubwo yatsindaga Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88 ku mukino wa nyuma w’Imikino ya nyuma ya BAL 2026 yabereye muri BK Arena.
Ni intsinzi yashimishije Abanyarwanda benshi n’abakunzi ba Basketball, bikaba akarusho bitewe n’uburyo RSSB Tigers yitwaye muri uwo mukino ndetse kandi byari ubwa mbere ikinnye iri rushanwa ritegurwa na NBA ku bufatanye FIBA Africa.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Kamena 2026, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yabanje kugaruka ku bikorwa by’ingenzi byishimiwe mu Rwanda ndetse byaruhesheje isura nzira mu minsi itambutse.
Aha ni bwo yahise ashimira RSSB Tigers kuri iyo ntsinzi y’amateka iheruka kubona, ashimira abakinnyi, abatoza, abayobozi, abafana ndetse n’abandi bose bagize uruhare kugira ngo iyi ntsinzi igerweho.
Ati “Ndagira ngo nshimire byimazeyo Ikipe ya RSSB Tigers, nk’uko mubizi, ni ikipe iherutse kuduhesha intsinzi y’amateka muri Basketball Africa League (BAL), ikaba yarabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika.”
Yakomeje agira ati “Iyi ntsinzi ni ishema rikomeye ku gihugu cyacu, ikaba n’urugero rwiza ku yandi makipe yo mu Rwanda, ko mu by’ukuri ibyo twatekerezaga ko bidashoboka dushobora kubigeraho.”
Andi makipe yo mu Rwanda yaherukaga kugera muri iri rushanwa ni APR BBC yabaye iya gatatu ubwo ryari ryabereye muri Afurika y’Epfo mu 2025 ndetse na Patriots BBC yabaye iya kane ubwo BAL yari yabereye i Kigali bwa mbere mu 2021.
Yashimiye kandi Visit Rwanda isanzwe isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Basketbal Africa League, ariko agaruka ku kuba amakipe ane ikorana na yo ku Mugabane w’u Burayi; Arsenal, Paris Saint-Germain, Bayern Munich na Atlético Madrid, yose aheruka kwitwara neza muri UEFA Champions League.
Aya makipe yose uko ari ane yageze muri ½ cy’iryo rushanwa, Paris Saint-Germain yegukana Igikombe itsinze Arsenal penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120 yakiniwe kuri Puskás Aréna y’i Budapest muri Hongrie.
Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mwarabibonye aho PSG na Arsenal bakina umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, kandi bose dufitanye imikoranire myiza. Ni ibyo kwishimira cyane kuko bigira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura, ahantu ho gushora imari no kwakira inama mpuzamahanga.”
Si muri UEFA Champions League gusa kuko mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ya Visit Rwanda na Arsenal, iyi kipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, yaherukaga mu 2004.
Ubwo bashyikirizwaga igikombe n’imidali no mu karasisi bakoreye mu Mujyi wa Londres bacyishimira ku wa 31 Gicurasi 2026, abakinnyi n’abatoza ba Arsenal bari bambaye imyambaro iriho “Visit Rwanda” ku kuboko kw’ibumoso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!