Naji Marshall wa Dallas Mavericks ni we wahawe igihano kinini aho yahagaritswe imikino ine mu gihe Jusuf Nurkić, ’umu-pivot’ wa Phoenix Suns we yahagaritswe imikino itatu kubera uruhare bagize muri iyi mirwano yabereye mu kibuga nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.
Undi mukinnyi wahawe ibihano ni PJ Washington na we ukinira ikipe ya Dallas Mavericks aho ari umwe mu bazamuye izi mvururu.
JUSUF NURKIC VS. NAJI MARSHALL
— Hoop Central (@TheHoopCentral) December 28, 2024
Mu gace ka gatatu k’umukino Dallas yahuriragamo na Phoenix ku wa Gatanu, Nurkić yaje gukora ikosa ubwo yageragezaga gushakira ikipe ye amanota ari na ryo ryaje kuvamo iyo mirwano.
Uyu mugabo w’imyaka 30 yaje gukora mu mutwe Marshall ubwo bombi barimo bashwana, maze Marshall aza kumukubita igipfunsi nubwo kitamufashe neza.
Mu mvururu zahise zikurikira byarangiye Washington asunitse Nurkić yikubita hasi aho ubwo abandi bakinnyi bari bamaze kuhagera ibintu biracika rurambikana, abo bakinnyi bose uko ari batatu bakurwa mu kibuga.
Ubuyobozi bwa NBA ariko bukaba bwanatangaje ko izo mvururu zitarangiriye aho dore ko Marshall yongeye kugerageza kurwana na Nurkić ubwo abakinnyi bari mu rwambariro.
Umukino nyirizina ukaba wararangiye Dallas Mavericks itsinze Phoenix Suns amanota 98-89.
Marshall na Washington batangiye ibihano byabo ku mukino Portland Blazers yatsinzemo ikipe yabo 126-122 mu gihe Nurkić na we atari mu kibuga ubwo Golden State Warriors yatsindaga Suns 109-106 mu mikino yabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!