00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA yahagaritse abakinnyi batatu bagaragaye mu mirwano

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 29 December 2024 saa 08:28
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, ryatangaje ko ryamaze gufatira ibihano abakinnyi batatu bagaragaye mu mvururu zabaye mu mukino wahuje Dallas Mavericks na Phoenix Suns ku wa Gatanu.

Naji Marshall wa Dallas Mavericks ni we wahawe igihano kinini aho yahagaritswe imikino ine mu gihe Jusuf Nurkić, ’umu-pivot’ wa Phoenix Suns we yahagaritswe imikino itatu kubera uruhare bagize muri iyi mirwano yabereye mu kibuga nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Undi mukinnyi wahawe ibihano ni PJ Washington na we ukinira ikipe ya Dallas Mavericks aho ari umwe mu bazamuye izi mvururu.

Mu gace ka gatatu k’umukino Dallas yahuriragamo na Phoenix ku wa Gatanu, Nurkić yaje gukora ikosa ubwo yageragezaga gushakira ikipe ye amanota ari na ryo ryaje kuvamo iyo mirwano.

Uyu mugabo w’imyaka 30 yaje gukora mu mutwe Marshall ubwo bombi barimo bashwana, maze Marshall aza kumukubita igipfunsi nubwo kitamufashe neza.

Mu mvururu zahise zikurikira byarangiye Washington asunitse Nurkić yikubita hasi aho ubwo abandi bakinnyi bari bamaze kuhagera ibintu biracika rurambikana, abo bakinnyi bose uko ari batatu bakurwa mu kibuga.

Ubuyobozi bwa NBA ariko bukaba bwanatangaje ko izo mvururu zitarangiriye aho dore ko Marshall yongeye kugerageza kurwana na Nurkić ubwo abakinnyi bari mu rwambariro.

Umukino nyirizina ukaba wararangiye Dallas Mavericks itsinze Phoenix Suns amanota 98-89.

Marshall na Washington batangiye ibihano byabo ku mukino Portland Blazers yatsinzemo ikipe yabo 126-122 mu gihe Nurkić na we atari mu kibuga ubwo Golden State Warriors yatsindaga Suns 109-106 mu mikino yabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru.

Imirwano yatangiye ubwo amakipe yari ageze mu gace ka gatatu k'umukino
Naji Marshall wa Dallas Mavericks yahagaritswe imikino ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .