Uyu mukino wa gatandatu wakinwe mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024.
Nuggets yasabwaga gutsinda kugira ngo igere ku mukino wa nyuma kuko yari iyoboye n’intsinzi eshatu kuri ebyiri. Timberwolves yahatanye cyane ko yari imbere y’abafana bayo, yiyongerera iminsi mu irushanwa.
Timberwolves yatangiye umukino neza cyane itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Jaden McDaniels na Anthony Edwards. Agace ka mbere Nuggets yagakinnye nabi kuko yagatsinzwe ku manota 31 kuri 14 yonyine.
Iyi kipe yagerageje kwikubita agashyi mu gace ka kabiri ariko ikinyuranyo yari yashyizwemo nticyayorohera. Igice cya mbere cyarangiye Timberwolves iyoboye umukino n’amanota 59 kuri 40 ya Nuggets.
Amakipe yombi avuye ku ruhuka umukino waryoshye bikomeye, Nikola Jokić na Aaron Gordon bafasha Nuggets kugabanya ikinyuranyo ariko Edwards na Mike Conley Jr ntibayemerera.
Agace ka nyuma, Nuggets yari yamaze kwiyakira maze igakina nabi cyane igatsindamo amanota icyenda gusa, mu gihe Timberwolves yari yizeye intsinzi yatangiye gukina inezeza abafana.
Umukino warangiye, Minnesota Timberwolves yatsinze Denver Nuggets amanota 115-70 amakipe yombi agira intsinzi eshatu, bityo hakazitabazwa umukino wa karindwi ugomba gukiranura impande zombi, hakamenyekana ikipe igera ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2024.
Undi mukino utarasobanuka ni uwa New York Knicks na Oklahoma City Thunder uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024, aho Knicks iyoboye n’intsinzi eshatu kuri ebyiri bityo isabwa imwe ikagera ku mukino wa nyuma.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!