Miami Heat yatsinze umukino wa kabiri itsinda Boston Celtics bahanganye amanota 109-103 (39-18, 23-29, 25-25, 22-31).
Wari umukino wa gatatu hagati y’impande zombi kuko imikino ibiri ibanza buri ruhande rwatsinze umukino umwe.
Umukino ubanza, Miami Heat yari yawutsinze n’amanota 18-107 (25-28, 29-34, 39-14, 25-31), mbere yo kwishyurwa mu mukino wa kabiri itsindwa amanota 127-102 (35-24, 35-21, 26-26, 31-31).
Mu mukino wa gatatu wakinwe mu rukerera rw’iki Cyumweru, Bam Adebayo wa Miami Heat yatsinze amanota 31 anaba umukinnyi wa kabiri watsinze amanota menshi.
Anthony Leon "P. J." Tucker Jr na we ari mu bakinnyi bafashije Miami Heat kuzamura amanota kuko yatsinze amanota 17 amugira uwa kabiri wayitsindiye menshi.
Muri iyi kipe kandi, Max Strus yatsinze amanota 16, Kyle Lowry 11 mu gihe Tyler Herro yatsinze amanota umunani mu mukino yakinnye iminota 20.
Ku ruhande rwa Golden State Warriors, Jaylen Brown yatsinze amanota 40 amugira umukinnyi wahize abandi bose mu mukino mu kureba mu nkangara.
Al Horford yatsinze amanota 20, Jayson Tatuma atsinda 10 mu gihe mugenzi we Marcus Smart atarengeje amanota 16. Grant Williams nawe yatsinze 10.
Umukino wa kane hagati ya Miami Heat na Boston Celtics uzakinwa kuwa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022 saa munani n’igice z’igicuku.
Mu rukerera rw’uyu wa Mbere guhera saa cyenda zuzuye, Golden State Warriors irasura Dallas Mavericks bakina umukino wa gatatu.
Golden State Warriors yatsinze imikino ibiri ibanza bityo iraba ishaka intsinzi ya gatatu ku kibuga cya American Airlines Center aho Dallas Mavericks yakirira imikino.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!