Boston Celtics yatwaye igikombe izahura na Golden State Warriors yatwaye igikombe cy’uburengerazuba.
Umukino wa karindwi hagati ya Boston Celtics na Miami Heat warangiye abakinnyi ba Boston bafite ikinyuranyo cy’amanota ane, 100-96 (32-17, 23-32,27-26, 18-21).
Jayson Tatum yatsinze amanota 26, umwe mu bakinnyi bafashije Boston kuyobora agace ka mbere n’aka gatatu kuko buri kipe yayoboye uduce tubiri. Tatum ni na we wabaye umukinnyi mwiza (MVP).
Jaylen Brown na Marcus Smart buri umwe yatsinze amanota 24 ku ruhande rwa Boston Celtics mu gihe Derrick White yatsinze amanota umunani.
Grant Williams yakinnye iminota 30 afasha ikipe ya Boston Celtics atsinda amanota 11.
Ku ruhande rwa Miami Heat, Jimmy Butler yatsinze amanota 35 anaba umukinnyi watsinze amanota menshi mu mukino wose. Bam Adebayo yatsinze amanota 25.
Kyle Lowry yatsinze amanota 15 mu minota 39 yakinnye, Victor Oladipo atsinda amanota icyenda arusha inota rimwe Max Strus watsinze amanota umunani.
Boston Celtics yagarutse mu mikino ya nyuma y’ibyerekezo nyuma y’imyaka 12 kuko ibiheruka mu 2010.
Imikino ya Playoffs izahuza Boston Cletics na Golden State Warriors izatangira kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022 mu Mujyi wa San Francisco.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!