Minnesota Timberwolves yari imaze gutsinda Denver Nuggets imikino idakoramo yifuzaga uwa gatatu kugira ngo ikomeze kwiyongerera amahirwe yo kuzagera ku mukino wa nyuma.
Icyakora, kuri iyi nshuro Nuggets yari yakaniye cyane kuko yayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye.
Nk’ibisanzwe, Nikola Jokić na Jamal Murray bayoboye iyi kipe yatangiye itsinda amanota menshi, isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 56 kuri 41.
Agace ka gatatu yarushijeho kugakina neza no gusoza umukino hakiri kare maze aba bakinnyi bakorerwa mu ngata na Michael Porter Jr ndetse na Aaron Gordon. Aka gace karangiye Nuggets ikomeje kuyobora umukino n’amanota 93 kuri 66.
Nk’ikipe nkuru, Nuggets yakinanye agace ka nyuma ubwenge bwinshi n’imibare itemera ko ikinyuranyo cyayo kivamo. Muri aka gace amakipe yombi yatsinze amanota 24, bityo umukino urangira Denver Nuggets yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 117 kuri 90.
Yabaye intsinzi ya mbere kuri iyi kipe, mu mikino itatu bamaze gukina. Umukino wa kane uteganyijwe tariki ku wa Mbere, tariki 13 Gicurasi 2024.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Indiana Pacers yatsinze New York Knicks amanota 111-106, iba intsinzi ya mbere ibonye mu mikino itatu. Umukino wa kane uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024 saa 21:30.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!