Jokić yahigitse Shai Gilgeous-Alexander wa Oklahoma CIty Thunder na Luka Dončić wa Dallas Mavericks.
Muri uyu mwaka, uyu Munya-Serbia yabarirwaga gutsinda amanota 26, rebound 12 no gutanga imipira icyenda yavuyemo andi manota kuri buri mukino.
Yabaye umukinnyi wa kabiri kandi wasoje shampiyona isanzwe yaratsinze amanota arenga 2000, rebound 900 n’imipira 700 yavuyemo andi manota.
Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Jokić yatangaje ko ari ibihe atazibagirwa.
Ati “Ni ibihe bidasanzwe ntekereza ko nzahora nibuka mu buzima bwanjye bwose. Navuga ko ari umurage nzasiga nyuma yo gusoza gukina.”
Jokić yiyongereye kuri Larry Bird, Magic Johnson na Moses Malone begukanye iki gihembo inshuro eshatu.
Ni mu gihe mu mateka Kareem Abdul-Jabbar ariwe ugifite inshuro nyinshi zigera kuri zirindwi, Michael Jordan na Bill Russell bagifite inshuro eshanu, mu gihe Wilt Chamberlain na LeBron James bacyegukanye inshuro enye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!